RFL
Kigali

Jack B yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ‘Pause’ yiganjemo uruvangitirane rw’imbyino-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2018 18:19
0


Umunyamuziki akaba n’umubyinnyi wihariye unigisha abandi Jack B yatangiye gufata amashusho y’indirimbo yise ‘Pause’ yuzuyemo uruvangitirane rw’imbyino mu mudiho unogeye ugutwi.



Rugamba Jack B, si izina rishya mu muziki nyarwanda amaze kuba ubukombe, afite ibihangano byinshi byanyuze benshi nka ‘Mumparire’, ‘Ndabaruta’, ‘Humura’ n’izindi nyinshi ziyongera kuri iyi ndirimbo ‘Pause’ agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Aganira na Inyarwanda.com, Jack B yavuze ko amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yatunganyijwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo arimo gutunganywa na Fayzo. Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yatangiye gutunganywa kuva ku cyumweru gishize kugeza n’ubu akiri gukorwa.

Yagize ati “Tariki ya 01 Nyakanga 2018 ni bwo twatangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Ubutumwa bukubiyemo nabujyanishije no kubyina muri Club. Ndasaba aba ‘Djs’ gukomeza kudufasha. Ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo.”  

jack b

Jac B aravuga ko ageze kure ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye

Avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye ku buryo yabonye umukobwa abyina akamusaba y’uko yaba ahagaze ho bakabyinana, anamwerurira y’uko yamukunze. Jack B uri gufashwa bya hafi na Coco Hefel avuga ko kuwa kane w’iki cyumweru ari bwo amajwi (audio) y’iyi ndirimbo azasohoka, mu gihe kuwa 15 Nyakanga ari bwo amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze. Yavuze kandi ko mu Ukuboza 2018 ari bwo azamurika album.

pause

indirimbo pause

amwe mu mafoto

Amafoto yafashwe ubwo bakoraga amashusho y'indirimbo 'Pause'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND