RFL
Kigali

Jack B yatangije ishuri ryigisha kubyina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/11/2016 20:00
4


Umuhanzi Jack B ni umwe mu basore bamenyekanye kuva mu myaka yashize dore ko ari mu bahanzi bamaze igihe bakora umuziki, uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera ubuhanga afite mu kubyina, kuri ubu rero yatangije ishuri ryigisha abantu kubyina yise B School, naho abaribyinamo bagahurira mu cyo yise B Crew.



Aganira na Inyarwanda Jack B yagize ati” Natangije ishuri ubu ndi kwigisha abantu kubyina mfite abanyeshuri ndi guhugura basanzwe babyina ariko ngenda mbahugura mbereka imbyino zigezweho ndetse nkabereka n’imbyino babyina zigashimisha abantu." Uyu muhanzi yatangaje ko ubumenyi bwe yumvaga atabwihererana wenyine ahubwo yasanze yabusangiza n'abandi.

Jack B yabwiye Inyarwanda.com ati “Ni ishuri rigamije kwigisha kubyina ,tukanafasha bamwe mu bakora ibitaramo cyangwa amashusho (video) y’indirimbo tubaha abakobwa cyangwa abahungu bakina muri izo video (acting).Ibirori byose twabibonekamo yaba Ubukwe ,kubyinira abahanzi babyifuza ,kuba twakorana na kompanyi mu rwego rwokuyamamaza ndetse n’ibindi bikenerwamo ababyinnyi.”

jack b

Jack B umuhanzi akaba n'umubyinnyi watangije ishuri yise "B Crew"

Tuganira na Jack B yadutangarije ko yatangiranye n’abanyeshuri 7 barimo abakobwa batatu n’abahungu bane gusa ngo n'abandi ni karibu dore ko intego y'iri shuri ari ukwigisha abantu bose babishaka kandi babifitiye impano kubyina, iri shuri Jack B yafunguye riri gukorera ahazwi nka CFC i Nyamirambo Rwampala, uwaba ashaka amakuru kuri iri shuri yaba icyo risaba kuryigamo cyangwa gutangizamo umwana we akaba yabariza kuri numero 0739195314 ya Jack B arinawe washinze iri shuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umulisa7 years ago
    banyita mulisa chance aho mwacyakira ni facebook nkaba nitwa chance k chance aho niho mwambonera so tukaba gutuye in united stater in michigan ilike to dance and how i can go in jack b school
  • kagiraneza 7 years ago
    uyu yishwe nurumogi umuntu wumugabo yirirwa murayo?mujye mutugezaho inkuru nzima apana izabo banwa rumogi
  • Ikiryabarezi7 years ago
    birarangiye noneho. agiye kutwigishiriza kunnya urumogi na za mugo urubyiruko rwacu ,Reta ibigenzure kbs nahubundi abana bacu bagiye mubuyobe kbs .
  • 6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhh iryo shuli uwarinyereka kereka niba uyu jack B atariwe niyiziye waje kubyina muri IPRC kigali imbyino yatweretse zo kwigaragura hasi niba arizo agiye kwigisha abo bana birasekeje !!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND