RFL
Kigali

Jack B yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Pause’ yuzuyemo uruvangitirane rw’imbyino-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2018 11:49
3


Kuwa 14 Nyakanga 2018 ni bwo Umunyamuziki akaba n’umubyinnyi wihariye unigisha abandi Rugamba [Jack B] yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Pause’ yuzuyemo uruvangitirane rw’imbyino, avuga ko ari guteguza album agomba kumurika mu Ukuboza uyu mwaka.



Jack B washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Pause’ afite indirimbo nyinshi zirimo n’izagiye zikundwa nka ‘Mumparire’, ‘Ndabaruta’, ‘Humura’ n’izindi nyinshi ziyongera kuri iyi ndirimbo ‘Pause’.

Jack B yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ‘Pause’ yiganjemo uruvangitirane rw’imbyino-AMAFOTO

Amwe mu mafoto yafashwe ubwo hakorwaga aya mashusho y'indirimbo 'Pause'

Amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yatunganyijwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yatunganyijwe na Fayzo. Mbere y’uko asohora aya mashusho y’indirimbo, yaganiriye na Inyarwanda.com asaba aba ‘Djs’ n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda gukomeza gufasha abahanzi mu buryo bwose. Yagize ati “Ndasaba aba ‘Djs’ gukomeza kudufasha n’abandi bose.”

amwe mu mafoto

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PAUSE' YA JACK B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Migambi5 years ago
    Ndayamanitse noneho kbs
  • Mpazimaka 5 years ago
    Uyu mu type suwino kbs iyi vidéo ni nziza cyanee
  • 5 years ago
    igicucu gusa





Inyarwanda BACKGROUND