RFL
Kigali

Jack B ufite umujyanama mushya yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ndabaruta’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2018 15:54
0


Mu minsi ishize ni bwo Jack B yatangiye kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umubyeyi bigaragara ko akuze bagendana cyane, benshi ntibasobanukiwe neza umubano wa Jack B n’uyu mubyeyi, icyakora magingo aya uyu muhanzi yahishuriye Inyarwanda.com ko ari umubyeyi yubaha cyane umufasha mu bya muzika.



Ibi Jack B yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari agiye gushyira hanze indirimbo ye ‘Ndabaruta’. Yabajijwe n’umunyamakuru iby’umubano we n’uyu mubyeyi bakunda kugaragara bari kumwe muri iyi minsi, Jack B ahishurira Inyarwanda.com ko uyu mubyeyi yitwa Coco Hefel, bakaba barahuye muri Kamena 2016. Yunzemo ko uyu mubyeyi ari umunyarwanda ariko uba mu Busuwisi.

Jack B yatangiye gukorana bya hafi na nyirasenge wa Aline Gahongayire nk’umufasha muri muzika

Jack B n'umujyanama we mushya

Kuri ubu Jack B yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo y’iyi ndirimbo avuga yafashijwe n’uyu mubyeyi akaba yanijeje kandi abakunzi ba muzika gukomeza gukora ku buryo mu minsi ya vuba aba yashyize hanze indi ndirimbo ye nshya izaza ikurikira iyi yarangije.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ‘NDABARUTA’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND