RFL
Kigali

Jabba Star yashyize ahagaragara indirimbo ‘Rwanda nziza remix’ yasubiranyemo na Jay Polly – VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/07/2015 16:24
1


Umuhanzi Jabba star usanzwe unamenyerewe cyane mu itorero ndangamuco Imena abereye umuyobozi, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ‘Rwanda nziza’ yari asanzwe amenyereweho ariko akaba yayikoze mu buryo buvuguruye(remix), aho yafatanijemo n’umuraperi Jay Polly.



Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe na producer Fayzo, uyu muhanzi yadutangarije ko yahisemo gusubiranamo iyi ndirimbo ye n’umuraperi Jay Polly mu rwego rwo kugirango urubyiruko rurusheho kwiyumvamo injyana ziri mu mudiho wa Kinyarwanda nk’umwe mu muco gakondo bityo banayisigasire.

Ati “ Mu minsi yashize wasangaga urubyiruko rudatekerza ko injyana za Kinyarwanda zishobora kwihuza n’izindi njyana zigezweho nka hip hop na afrobeat ariko ubu bakomeje kubona ko bishobora kujyana kandi bikaryoha bakaba babikunda. Ni no muri urwo rwego nanjye nasubiranyemo iyi ndirimbo na Jay Polly.”

Reba hano amashusho y'ndirimbo 'Rwanda nziza remix'


Jabba Star avuga ko ubu afite imishinga ikomeye harimo ahanini kurangiza album y’amashusho(DVD), agomba gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka, ibi bikorwa bye bwite by’ubuhanzi kandi bigakomeza kugendana n’ibikorwa by’itorero Imena abereye umuyobozi risanzwe rizwi mu matorero akomeye mu kubyina no gutarama mu njyana za Kinyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Tttttgttyttttytfttyttttyfgttftftryttftt.ttyygttytyytfyyttttytyyttytdtttyytttyytyyutttttttttyttyytttttt





Inyarwanda BACKGROUND