RFL
Kigali

Juda Muzik yatangaje impamvu yo gutinda gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo 'Naratwawe'

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:9/11/2018 12:43
0


Juda Muzik mu kwezi kwa Kanama 2018 yashize hanze indirimbo 'Naratwawe' gusa amashusho y’iyi ndirimbo ntiyahise ashyirwa hanze vuba nkuko abantu bari babibamenyereyo, gusa itsinda Juda muzik yadutangarije Impamvu yogutindana aya amashusho y’iyi ndirimbo.



Muri Kanama ubwo twabagezagaho inkuru y’uko Itsinda rya bahanzi Juda Muzik ryari ryashyize hanze indirimbo  'Naratwawe', aba bahanzi bari batubwiye ko nyuma y'ibyumweru bibiri amashusho y’indirimbo azatangira gufatwa. Ikindi iri tsinda Juda Muzik bari bamaze kumenyereza abakunzi babo kubagezaho ibihangano mu majwi ndetse bidatinze bakabagezaho n’amashusho, gusa ku ndirimbo 'Naratwawe' batubwiye ko gutinza aya amashusho ari umwihariko bashaka gukora mu mpera z’uyu mwaka kugirango izagere kuri benshi.   

Tuganira na Junior umwe mubagize iri tsinda Juda Muzik yatubwiye ko amashusho y’indirimbo Naratwawe yamaze gukorwa ndetse bakaba bitegura kuyashyira hanze kugirango izagera kuri benshi. Ati:

Amashusho y’indirimbo 'Naratwawe' twarangije kuyategura, turi gushaka uburyo bwo kuzayamamaza kugirango izagera kuri benshi cyane ko gushyira hanze indirimbo mu mpera z’umwaka bisaba gushishoza kuko haba harimo n'ibikorwa byinshi byumwihariko kubahanzi batandukanye, ariko icyo navuga nuko bitarenze mu cyumweru gitaha aya mashusho azashyirwa hanze.


Amashusho y'indirimbo Naratwawe yamaze gufatwa

 

Junior umwe mubagize itsinda rya Juda Muzik

Yakomeje avuga ko mu mubare bateganya ko uzabona aya mashusho uziyongeraho n’abanyeshuri baje mu kiruhuko, ngo dore ko arubwambere bagiye gushyira hanze indirimbo mu biruhuko kandi bafite umubare utari muke wa banyeshyuri bakunda ibihangano byabo.

Juda Muzik yahishuriye abakunzi bayo ko mu cyumweru gitaha bazashyira hanze amashuho y’indirimbo 'Naratwawe', basoje badutangariza ko intego bari barihaye muri uyu mwaka imaze kugerwaho 70% ubu biteguye gukora ibishoboka byose ngo bashyire hanze indi ndirimbo n’amashusho yayo. 

Kanda hano wiyumvire indirimbo 'Naratwawe' ya Juda Muzik 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND