RFL
Kigali

Iyo Bruce Melodie adatwara PGGSS8 nari kujya ntegereza Noheli nkirebera Mariya abyara-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2018 11:27
2


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y’umusore witwa Ntwari utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, wavugaga ko Bruce Melodie aramutse adatwaye PGGSS8 yapfa cyangwa se akaba dendo. Kuri ubu aratangaza ko iyo bitaba yari guhita aca ukubiri n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.



Ntwari atuye mu Murenge wa Nyamirambo Akagari ka Kivugizi mu mujyi wa Kigali. Yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mbere y’isozwa rya Primus Guma Guma ku nshuro ya munani. Bitewe n’ibyo yavuze benshi batangiye kuvuga ko ari umupufumu, abandi bakavuga ko ibyo avuga atabikora Bruce Melodie ategukanye  Primus Guma Guma Super Stars yabaga ku nshuro ya munani.

Inyarwanda.com/TV yasuye uyu musore nyuma y’uko atangaje ko “Bruce Melodie adatwaye PGGSS8 yahita apfa cyangwa nkaba dendo". Twaganiriye afite akanyamuneza gaturuka ku kuba umuhanzi yikundira yaregukanye igikombe kiruta ibindi byose mu muziki w'u Rwanda. Yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuko yumvise gusenga kwe bikarangira Bruce Melody atwaye PGGSS8.

PGGSS8: Bruce Melodie adatwaye igikombe nahita mfa cyangwa nkaba dendo-VIDEO

Uyu musore ahamya ko byari byoroshye kuri Bruce Melodie gutwara PGGSS8/Iyi foto yafashwe mu minsi ishize

Ariko kandi, ngo iyo Bruce Melodie adatwara Primus Guma Guma Super Star ya munani, Ntwari ngo yari guca ikubiri n’iri rushanwa akajya ategereza kunogerwa n’ibirori bya Noheli akareba umwana Yezu avuka. Uyu musore w’imyaka 21 y'amavuko yagize ati “Niyo ntari gupfa, ikintu bita Guma Guma nari kurekana nacyo n’ibintu bita imiziki. Ubwo nari kuzajya ntegereza kuri Noheli nkirebera Mariya abyara.” Uyu musore utarahura na Bruce Melodie yamusabye kumugenera umwanya bakaganira ashimangira ko ari umufana we wamukunze kuva agitangira umuziki.

Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8, abahanzi 5 baje mu myanya y'imbere banatahanye igihembo ni; Queen Cha waje ku mwanya wa 5 ahabwa Miliyoni eshatu (3,000,000 Rwf). Uncle Austin ku mwanya wa kane wahawe Miliyoni 3 n'igice (3,500,000 Rwf), ku mwanya wa 3 haje itsinda rya Active ryahawe Miliyoni 4 (4,000,000 Rwf). Uwa 1 muri PGGSS8 yabaye Bruce Melody watsindiye akayabo ka Miliyoni 20 (20,000,000 Rwf) naho mugenzi we Christopher aba uwa kabiri ahabwa miliyoni enye n'igice, anahabwa igihembo cy'umuhanzi watowe na benshi, apfumbatishwa miliyoni 15,000,000Rwf.

BREAKING:Bruce Melody ni we wegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8

Bruce Melodie ni we wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ya 8

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUSORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • token mn tapi 5 years ago
    uru rwavumba mn rutazi gusoma nokwandika nirwo mutaho umwanya mayibobo yo kuri tapi rouge muri beting kirirwa muri biyali gusaa aho siniwabo kirara mubihuru reveriyani urufuza kuzatunga iki undi ati "nzagura biyari nibere token mn"
  • Claire5 years ago
    Harya buriya iyo ututse umuntu ukamwiha bene ako kageni wunguka iki?buriya wowe uri miseke igoroye?Ibyo utifuza ko bakuvuga ntukabivuge abandi kabone nubwo byaba ukuri kuko si wowe mucamanza





Inyarwanda BACKGROUND