RFL
Kigali

Itsinda Trezzor rigiye gutaramira i Huye mu cyo bise "Iwacu Concert"

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/11/2014 13:11
0


Kuri uyu wa 28 Ugushyingo, abagize itsinda Trezzor barataramira i Huye mu gitaramo bise “Iwacu Concert” mu rwego rwo kwereka abo ku ivuko ryabo aho bageze.



Nk’uko Kana Yves umwe mu bagize iri tsina yabitangarije inyarwandaa.com iri tsinda ryavukiye mu karere ka Huye bakaba bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwereka abo ku ivuko aho bageze mu muzika.

 a

Kana yagize ati “Iki gitaramo cyitiriwe indirimbo yacu nshya yitwa “Iwacu”. Impamvu twahisemo kugikorera i Huye ni uko ariho ku ivuko rya Trezzor. Duherukayo mu mwaka wa 2012, mu myaka 2 yose rero tumaze tutahagera twahimbye indirimbo yitwa Iwacu tunatekereza ko ari ngombwa ko twagera iwacu tukabereka aho tugeze.”

Abasore bagize itsinda Trezzor bazwi cyane ku gukora umuziki wa live

Iki gitaramo kizaba ku wa 28 Ugushyingo,2014. Kizabera mu mujyi wa Huye ahitwa kwa Semuhungu mu kabari kitwa 144 gitangire ku isaha ya saa mbili z’umugoroba kwinjira ni amafaranga 1500.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND