RFL
Kigali

Itsinda rya Yemba Voice ryashyize hanze indirimbo nshya nyuma yo kuva muri Amani Festival -YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/02/2018 14:55
0


Nyuma yo gukorana indirimbo n'umuraperi Riderman abasore batatu bagize itsinda rya Yemba Voice bakunze gukora cyane indirimbo z'urukundo bashyize hanze indi ndirimbo nshya banavuga ko igenewe abakundana bose muri rusange. Iyi ndirimbo kandi isohotse nyuma y'uko iri tsinda ryitabiriye Amani Festival.



Yemba Voice ni rimwe mu matsinda y'abahanzi amze kumenyekana hano mu Rwanda. Iri tsinda rigizwe n'abasore b'abahanga mu miririmbire aribo Mugabutsinze Moise (Mozzy), Rusanganwa Norbert (Kenny Sol) na Ruzima Bill (Bill). Mu minsi ishize kuva tariki 09 Gashyantare 2018 kugeza 12 Gashyantare 2018 aba basore bitabiriye Iserukiramuko rya Amani Festival ribera mu Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho ari bo banyarwanda gusa batumiwe kuri iyi nshuro bakaba baraherekejwe na Mani Martin ukunda gufasha iri tsinda mu buryo bwa hafi.

Yemba Voice

Mani Martin umaze kwitabira iri serukiramuco inshuro 2 yaherekeje itsinda rya Yemba Voice

Uku kuba hafi y’iri tsinda, bituma abantu benshi batekerezako Mani Martin ari Manager wa Yemba Voice ariko umwe mu bagize iri tsinda yakuyeho urujijo avuga ku mikoranire yabo na Mani Martin. Yagize ati: “Muri iriya Festival, batumiye Yemba voice yonyine gusa twagiye duherekejwe na Mani Martin kubera ko yari amaze kwitabira iryo serukiramuco inshuro 2”  Tumubajije niba Mani Martin ari Manager wabo yagize ati “Oya ni umuntu udufasha bisanzwe nk’uko n’undi nawe yadufasha. Ahubwo haramutse hari udukeneye yatuvugisha tugakorana nta management dufite.”

Yemba Voice

Mu Iserukiramuco rya Amani Festival Yemba Voice yasusurukije abantu karahava

Nyuma y’iryo serukiramuco rero, Yemba Voice yashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Turakundana’. Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com bamutangarije uko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje. Bati: “Inspiration yavuye mu buzima busanzwe kuko twese turakundana. Hari ukuntu uba ufite umuntu mukundana kandi wishimiye uko mubana ni yo mpamvu twanditse iriya indirimbo. Mbega ihagarariye abakundana by’ukuri ndetse banitegura kurushinga kuko harimo aho tuvugako ababyeyi n’umuryango bamuzi.

Kanda hano wumve indirimbo nshya 'Turakundana' ya Yemba Voice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND