RFL
Kigali

Itsinda rya Yemba Voice ryanejejwe cyane no gukorana indirimbo na Riderman

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/12/2017 8:07
2


Itsinda rya Yemba Voice ni rimwe mu bahanzi bari kuzamuka neza cyane mu muziki nyarwanda. Aba bakaba biga umuziki mu ishuri rya Nyundo. Mu cyumweru gishize bakaba barakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare Riderman birabanezeza cyane.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com umwe mu bagize iri tsinda rya Yemba Voice witwa Moses twamubajije icyabateye guhitamo gukorana na Riderman n’uko babyakiriye agira ati “Ni ibintu by’igiciro cyane kuba twarakoranye n’umuhanzi ukomeye w’icyamamare nka Riderman cyane ko afite abakunzi benshi bizadufasha kugeza iriya ndirimbo kure…Of course, ntabwo twari gushakira callabo ku muhanzi ukizamuka mugenzi wacu kuko nta waba ari kuzamura undi. Niyo mpamvu twatekereje ku muhanzi ukomeye mu Rwanda kandi ukunzwe cyane dusanga ni Riderman. Twamuhaye proposal tubona ayakiriye neza, turakorana kandi turamushimira cyane.”

Yemba Voice

Yemba Voice yishimiye gukorana indirimbo yabo 'Go Down' na Riderman

Twabajije Moses ku bijyanye n’igitaramo cya Riderman niba batarigeze bamusaba kuzaririmba asubiza ko mu bwumvikane nta kidashoboka “Bon kugeza ubu twari tutaratekereza ku kijyanye no kumusaba kuzaririmba mu gitaramo cye. Ariko as long as igitaramo kitaraba n’ubwo yamaze gutangaza abazagaragara mu gitaramo cye ntabwo bivuze ko tutamwegera natwe tukamusaba kuzagaragaramo. Birashoboka ko wenda byaba mu buryo bwa surprise cyangwa se buri official.”

Yemba Voice

Itsinda rya Yemba Voice rigizwe n'abasore 3 bakomeje kugaragaza ubuhanga mu miririmbire yabo

Kanda Hano wumve indirimbo ‘Go Down’ ya Yemba Voice bafatanyije na Riderman

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    mukomerezah kabsa moses usigaye uri umusaza kweri kano ni bn kabsa
  • coco6 years ago
    i like the song





Inyarwanda BACKGROUND