Itsinda rya Yemba Voice ni rimwe mu bahanzi bari kuzamuka neza cyane mu muziki nyarwanda. Aba bakaba biga umuziki mu ishuri rya Nyundo. Mu cyumweru gishize bakaba barakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare Riderman birabanezeza cyane.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com umwe mu bagize iri tsinda rya Yemba Voice witwa Moses twamubajije icyabateye guhitamo gukorana na Riderman n’uko babyakiriye agira ati “Ni ibintu by’igiciro cyane kuba twarakoranye n’umuhanzi ukomeye w’icyamamare nka Riderman cyane ko afite abakunzi benshi bizadufasha kugeza iriya ndirimbo kure…Of course, ntabwo twari gushakira callabo ku muhanzi ukizamuka mugenzi wacu kuko nta waba ari kuzamura undi. Niyo mpamvu twatekereje ku muhanzi ukomeye mu Rwanda kandi ukunzwe cyane dusanga ni Riderman. Twamuhaye proposal tubona ayakiriye neza, turakorana kandi turamushimira cyane.”
Yemba Voice yishimiye gukorana indirimbo yabo 'Go Down' na Riderman
Twabajije Moses ku bijyanye n’igitaramo cya Riderman niba batarigeze bamusaba kuzaririmba asubiza ko mu bwumvikane nta kidashoboka “Bon kugeza ubu twari tutaratekereza ku kijyanye no kumusaba kuzaririmba mu gitaramo cye. Ariko as long as igitaramo kitaraba n’ubwo yamaze gutangaza abazagaragara mu gitaramo cye ntabwo bivuze ko tutamwegera natwe tukamusaba kuzagaragaramo. Birashoboka ko wenda byaba mu buryo bwa surprise cyangwa se buri official.”
Itsinda rya Yemba Voice rigizwe n'abasore 3 bakomeje kugaragaza ubuhanga mu miririmbire yabo
Kanda Hano wumve indirimbo ‘Go Down’ ya Yemba Voice bafatanyije na Riderman
TANGA IGITECYEREZO