RFL
Kigali

Itsinda rya UNIIK ryahoze ryitwa Bizarre Musi ryahuje imbaraga na Ben Adolphe bakorana indirimbo bise 'You'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2018 7:11
0


Nyuma y'umwaka batagaragara muri muzika itsinda rya UNIIK ribarizwa i Rubavu ryahuje imbaraga na Ben Adolphe bakorana indirimbo bise'You'.



Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 ni bwo indirimbo 'You' cyangwa 'Wowe' yahuriwemo n'itsinda UNIIK ndetse n'umuhanzi Murinda Ben Adolphe yagiye hanze. Mu kiganiro n'umwe muri aba bosore bagize itsinda rya UNIIK yavuze ko baje ubudasubirinyuma muri muzika yabo.

Indirimbo 'You' cyangwa 'Wowe' mu rurimi rw'ikinyarwanda ni indirimbo nshya y'itsinda rigizwe n'abasore babiri aribo Yvez na Yvan bafatanyije na Ben Adolphe. Uniik ni izina risa naho ari rishya muri muzika Nyarwanda kuko abenshi bari basanzwe babazi ku izina rya Bizarre Musi, gusa nyuma bakaza kurihindura bakitwa UNIIK. Aba basore kuri ubu bagarukanye gahunda nshya aho babishimangije indirimbo nshya bise 'YOU' yakozwe n'umu-producer witwa Pappito Pro umenyerewe cyane muri muzika yo mu Rwanda.

Ben Adolphe

Ben Adolphe 

Aba basore nyuma yo gusa n'abamaze igihe kingana n'umwaka bahagaritse umuziki kumpamvu bavuga ko zatewe n'uburwayi batangaje ko kuri ubu bagarutse noneho byimbitse ndetse na gahunda ihamye muri muzika nyarwanda nk'uko byatangajwe na Yvan. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize "Twe nka UNIIK twari tumaze igihe kingana n'umwaka wose tutari kugaragara mu ruhando rwa muzika ku mpamvu zitaduturutseho, umwe muri twe yahuye n'ikibazo gikomeye cy'uburwayi ku buryo byatumye dusa n'abahagaze ariko nk'uko twabibabwiye ubu noneho tuje kandi tuzanye n'ingamba nshya ku buryo tudateze gusubira inyuma kandi tuzi ko n'Imana izabidufashamo rwose".

Ben Adolph wakoranye n'ababasore ni umuhanzi umaze kumenyekana mu gihugu binyuze mundirimbo ze zakunzwe nka Rurerure, Samashilingi yafatanije na Uncle Austin n'izindi zitandukanye. Ababasore bagize itsinda rya Uniik batangarije Inyarwanda.com ko nyuma yo gusohora amajwi y'iyi ndirimbo bazakurikizaho gahunda y'amashusho ari nako bizeza abakunzi babo ibikorwa byiza bari kubategurira.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'YOU' YA UNIIK FT BEN ADOLPHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND