RFL
Kigali

Trezzor bazwi mu njyana ya Rock bashyize hanze indirimbo 'Rockstar' bakoranye na Bull Dogg-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2018 16:55
0


Itsinda rya Trezzor ni rimwe mu matsinda afite umwihariko hano mu Rwanda cyane ko aba bakora injyana ya 'Rock', aba bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki w'u Rwanda kuri ubu bashyize hanze indirimbo 'Rockstar' bakoranye na Bull Dogg ndetse ngo amashusho yayo nayo ari vuba nkuko babitangarije Inyarwanda.com.



Abagize iri tsinda mu kiganiro na Inyarwanda babwiye umunyamakuru ko mi gihe gishize bitaboroheye gukora muzika bitewe n'izindi nshingano babaga bafite ariko bahamya ko nyuma yo kubishyira ku murongo kuri ubu ngo bari mu muziki ndetse bagiye guhindura imikorere ku buryo buri wese ari bubone ko iri tsinda rizwiho ubuhanga mu muziki n'ubundi ryawugiwemo ntacyo risize inyuma.

TrezzorTrezzor

Itsinda Trezzor na Bull Dogg mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Kuri ubu abagize iri tsinda bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya 'Rockstar' bakoranye na Bull Dogg. Usibye kuba iyi ndirimbo yamaze kujya hanze ariko kandi ngo amashusho yayo nayo ni vuba cyane dore imirimo yo kuyatunganya yose yarangiye igisigaye kikaba ari uko umunsi ugera bagahita bashyira hanze aya mashusho. Iyi ndirimbo 'Rockstar' ya Groupe Trezzor na Bull Dogg yakozwe mu buryo bw'amajwi na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na AB Godwin.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'ROCKSTAR' ITSINDA TREZZOR RIHURIYEMO NA BULL DOGG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND