RFL
Kigali

Sauti Sol bagiye gushyira hanze Album izaba igizwe n'indirimbo bafatanyije n'abandi bahanzi gusa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/02/2018 18:30
0


Itsinda rikomeye cyane ku mugabane wa Afurika rya Sauti Sol kuri uru riri gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album yabo ya kane, igitangaje kuri iyo Album yabo ni uko indirimbo zose zizaba ziyiriho ari izo bafatanyije n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika (Collabo).



Nk'uko bigaragara mu itangazo ryahawe abanyamakuru batandukanye iri tsinda rya Sauti Sol rizanye impinduka muri uyu mwaka wa 2018 ryemeza ko rinejejwe no gutangaza ishyirwa hanze ry’indirimbo yabo ya gatatu ‘Afrikan Star’ izaba iri ku muzingo wabo wa kane ugiye kujya hanze LP ‘Afrikan Sauce’. Igihangano gishya kigaragaza itandukaniro aho bagifatanyije n’umunya Nigeria w’icyamamare gikomeye cyane, Burna Boy kikaba cyarasakajwe hose kuva ku itariki 14 Gashyantare 2018.

Sauti Sol yo ihamya ko gukorana n’umwami w’injyana wamamaye muri Afurika kuri iyi njyana nziza ya Afro-Pop, igihangano kivuga ku bwiza bw’umugore w’umunyafurika n’urukundo ari iby'agaciro kuri bo. Iyi ndirimbo yanditswe na Burna Boy, yahanzwe na Sauti Sol, umuziki utunganywa/uvangwa ndetse unarangizwa na Supersonic Africa naho mashusho yayobowe ndetse anafatwa na Mex Films. Iyi ndirimbo irihariye mu zo basohoye zose nk'uko ushinzwe ibikorwa byabo abyemeza.

Burna Boy yagize ati “Gukorana na Sauti Sol byari byiza, imikoranire n’imyitwarire byari byiza cyane. Twabaye umuryango binyuze mu muziki." Kamwe mu dushya iri tsinda rya mbere muri Afurika  rizanye muri uyu mwaka ni uko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 kugeza ku iherezo ryawo rizajya rishyira hanze indirimbo buri kwezi rifatanyije n’abahanzi batandukanye muri Afurika. 

Afrikan Sauce ni wo mushinga w’iri tsinda wa mbere uzaba ugizwe n’ibihangano bafatanyije n’abandi. Izaba iriho abahanzi batandukanye bafatanyije bakomeye muri Afurika. Ibihangano bigizwe n’ihuriro rya Neo-Pop ndetse n’amajwi meza y’abanyafurika ivuga ku kuri ku bijyanye n’urukundo n’uko ubuzima bwifashe muri Afurika.

Kanda Hano Urebe indirimbo 'Afrikan Star' ya Sauti Sol







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND