RFL
Kigali

Rich Gang basubitse igitaramo ngarukamwaka bari kwibukiramo nyakwigendera Ssemwanga Ivan

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2017 15:15
0


Byamaze kugaragara ko nyakwigendera Ivan Ssemwanga atari umuyobozi gusa w’itsinda rya Rich gang, ahubwo yari n’umushoramari waryo ukomeye, inkingi ya mwamba ndetse akaba na rya shyiga ry’inyuma riva mu yandi bene urugo ntibarye.



Ibi byagaragajwe n’uko kuva yakitaba Imana iri tsinda ryagiye rikora biguru ntege kugeza n’ubwo igitaramo cyajyaga gikorwa n’iri tsinda buri mwaka muri uyu wa 2017 kitakibaye kandi cyari cyateguwe nk’icyo kuzibuka nyakwigendera Ssemwanga. Uwahawe inshingano zo kuba ariwe uyobora iri tsinda nyuma y’urupfu rwa Ssemwanga, Prince MJ yatangaje ko bahisemo gusubika iki gitaramo ku bw’impamvu batifuje gutangaza bakazagikora umwaka utaha w’2018.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Prince MJ yagize ati “Inkuru y’impamo: Abagize itsinda rya Rich Gang bafashe umwanzuro wo gusubika igitaramo ngarukamwaka cya UG Don Memorial Party cy’uyu mwaka kubera impamvu tutatangaza aka kanya. Mutwihanganire ku bw’impinduka kugeza umwaka utaha.”

Rich Gang

Itsinda rya Rich Gang rirangwa n'amafaranga aho riri hose

Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuzaba ku itariki 19 Ukuboza 2017 kuri Club Gunvor mu gihugu cya Uganda ndetse kuri iyi nshuro bari kuzibuka nyakwigendera Ssemwanga Ivan witabye Imana muri Gicurasi uyu mwaka akaba ari nawe washinze iri tsinda risigaye rigizwe n’abasore batatu aribo: Ed Cheune, King Lawrence na Prince MJ.

Rich Gang

Biragaragara ko urupfu rwa Ssemwanga rwahungabanyije imikorere ya Rich Gang






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND