RFL
Kigali

Itsinda rya Mafikizolo ryageze i Kigali aho rije gutaramira abazitabira umuhango wo Kwita izina ingagi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2018 9:13
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeli 2018 ni bwo Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afrika y'Epfo bageraga mu mujyi wa Kigali aho bitabiriye umuhango wo Kwita Izina Ingagi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 aho bagomba kuririmba mu gitaramo kiswe Kwita Izina Gala kizabera i Rubavu.



Aba banyamuziki bagize itsinda rya Mafikizolo, bageze i Kigali saa 6:55 aho baje batinze ku isaha yari iteganyijwe. Indege ya Rwandair bajemo yakerereweho iminota 25 yose dore ko yagombaga kuhagera Saa 6:30. Bahageze bagaragaza umunaniro mu maso basaba ko batavugana n'abanyamakuru, bahita berekeza bwangu kuri Hotel.

Umuhango nyirizina wo Kwita Izina abana b'Ingagi uzabera mu kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 07 Nzeli 2018. Nyuma y'ibi birori byo 'Kwita Izina' itsinda rya Mafikizolo rizasusurutsa abazitabira umugoroba w’umusangiro “Kwita izina Gala Dinner” uzabera kuri Kivu Serena Hatel i Rubavu.

Icyakora ibi birori Mafikizolo izaririmbamo, kubyinjiramo si ibintu bihendutse cyangwa byakwigonderwa na buri munyarwanda ubonetse wese dore ko kwinjiramo bizaba ari ukwishyura 120 USD angana na 100,000Frw mu gihe ushaka kwicara ku meza y'abantu icumi ateye mu myanya y'icyubahiro ari ukwishyura 1000 USD akabakaba 875,000Frw.

Mafikizolo yavutse igizwe n’abantu batatu. Muri 2004 ni bwo Tebogo Benedict umwe mu bari bagize iri tsinda yapfiriye mu mpanuka y’imodoka. Begukanye ibihembo byinshi banashyirwa mu bahatanira ibihembo bitandukanye ku rwego rw’isi nka BET Awards, All African Music Awards ndetse na Black Canadian Awards.

DannyDanny The Warrior ni we musore w'ibigango wari wateguwe ngo acungire umutekano aba bahanzi bagize MafikizoloMafikizoloMafikizoloMafikizolo ubwo bari bageze i Kanombe ku kibuga cy'indege

REBA HANO UBWO IRI TSINDA RYA MAFIKIZOLO RYAGERAGA I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND