RFL
Kigali

Itsinda rya Active ntiritewe ubwoba n’ibiba ku yandi matsinda ya muzika ahubwo ngo bibaha isomo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2017 12:38
1


Rimwe mu matsinda akora umuzika hano mu Rwanda, Active kuri ubu ni itsinda rihagaze neza, riri gukora cyane kandi rikunzwe n’abatari bake by’umwihariko urubyiruko. Kuri bo iyo babonye uburyo andi matsinda ya muzika agenda arangira bibaha isomo ryo kurushaho gukora cyane kandi neza.



Active ni ryo tsinda rimwe rukumbi rizagaragara mu gitaramo cya Riderman kizaba kuri Noheli, ‘Uburyohe Concert’. Ubwo Inyarwanda.com yabazaga Tizzo, umwe mu bagize iri tsinda uko babyakiriye yagize ati “Ntabwo ikidushimishije ari uko aritwe group yonyine irimo ahubwo ikidushimishije muri rusange ni ukwifatanya na Riderman…ikindi kandi ni inshuti ubusanzwe.”

Active

Hasigaye iminsi 12 gusa Active ikaririmba mu gitaramo cya Riderman 'Uburyohe Concert' 

Tumubajije ibijyanye n’isenyuka ry’andi natsinda akora umuziki yavuze ko hari isomo bibaha ndetse bo bafite n’ibanga ryihariye. Yagize “Isomo biduha ni ugushyira imbere icyo dupfana kurusha icyo dupfa. Ibanga ntarindi ni urukundo rw'akazi kacu muri rusange…No kwiragiza Imana mbere ya byose kuko ntacyo turisangaho cyatuma dutandukana rero nta bwoba bidutera kuko tutabiteganya.”

Active

Active mu byo bakora byose bashyira imbere urukundo hagati yabo

Umuvugizi wa New Level iri tsinda rya Active, Polo nawe yemezako imikorere ya Active yihariye “Buriya rero uburyo Active ikora uretse niyo ngingo itari nziza yo gutandukana, nta n’ahandi mubyo bakora bajya barebera kuyandi matsinda ahari, rero icyo gutandukana cyo nta mwanya bakigirira wo kugitekerezaho pe! Twe duharanira inyungu zabo z’igihe kirambye kdi tukabyemeranyaho twese ndumva aho ijambo ryo gutandukana already riba ryamaze guhezwa!”

Active

Mu mikoranire ya Active bita ku nyungu zirambye ibyo gutandukana ntibajya babitekerezaho na gato

Kanda Hano urebe indirimbo ‘Go Mama’ Active iherutse gushyira hanze bafatanyije na Mwana Fa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeph6 years ago
    Active niyambere kbsa ikomerezaho kbsa !!





Inyarwanda BACKGROUND