RFL
Kigali

Active bashyize hanze indirimbo yabo nshya ‘Papper’–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2017 16:01
0


Muri iyi minsi abahanzi banyuranye bahagurukiye gushyira hanze indirimbo, bamwe muri abo bashyize hanze indirimbo ni itsinda rya Active ryamaze gushyira hanze iyitwa ‘Papper’ igiye hanze ikurikira ‘Waga waga’ bakoranye na Vampino.



Iyi ndirimbo nshya Papper ya Active yakozwe na Bagenzi Bernard uyu n'ubundi bari baratandukanye ubwo aba basore berekezaga muri New Level, dore ko bagiyeyo bamaze gutandukana na Incredible Record ya Bagenzi Bernard gusa bitavuze ko basubiyeyo kuko no mu kwamamaza iyi ndirimbo bigaragara ko ari indirimbo yashyizwe hanze na New Level Rebel n'ubundi bari kubarizwamo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'PAPPER'

active

Active bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yuko bavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 aho aba basore batigeze bishimira umwanya babonye ndetse bagahamya ko ku bwabo bakabaye barabonye umwanya mwiza kuko baba barakoze byinshi byiza dore ko gutsindwa kwabo aba basore bakurambitse ku bahanzi bagenzi babo bagura SMS. 

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA ACTIVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND