Nk'uko twababwiye mu nkuru zatambutse, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.
Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.
Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.
Nyuma y'aho tumaze kubagezaho amatsinda ane y'abantu bitabiriye iri rushanwa aho buri tsinda riba rigizwe n'abantu 10, uyu munsi nabwo tariki 20 Werurwe 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe izi video z’aba bantu 10 murebe uburyo baririmbye maze uwo mubona urusha abandi mumuhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore. Tubibutse ko buri munsi tuzajya tubagezaho itsinda ry'abantu 10 kugira ngo mubarebe munabahe amahirwe.
ITSINDA RYA GATANU RY'ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:
41. PAPY Clever
42. NZAYINAMBAHO Shemu
43. NTWALI Blaise
44. NSHUTI Prosper
45. NSHIMIYIMANA Kenny
46. NSHIMIYIMANA Aron & NTAKIRUTIMANA
47. NSENGIYUMVA Richard
48. NSENGIMANA David
49. NKINDI Simon Pierre
50. NKERAGUTABARA Chris
Tukaba rero tuboneyeho kubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:
A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO