RFL
Kigali

ITSINDA RYA 5: Irebere abandi 10 bitabiriye AFRIFAMEVOX n'impano bagaragaje maze ubongerere amahirwe yo gutsinda!

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:20/03/2017 14:35
0


Nk'uko twababwiye mu nkuru zatambutse, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.



Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.

Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.

Nyuma y'aho tumaze kubagezaho amatsinda ane y'abantu bitabiriye iri rushanwa aho buri tsinda riba rigizwe n'abantu 10, uyu munsi nabwo tariki 20 Werurwe 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe izi video z’aba bantu 10 murebe uburyo baririmbye maze uwo mubona urusha abandi mumuhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore. Tubibutse ko buri munsi tuzajya tubagezaho itsinda ry'abantu 10 kugira ngo mubarebe munabahe amahirwe.

ITSINDA RYA GATANU RY'ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:

41. PAPY Clever

42. NZAYINAMBAHO  Shemu

43. NTWALI Blaise

44. NSHUTI Prosper

45. NSHIMIYIMANA Kenny


46. NSHIMIYIMANA Aron & NTAKIRUTIMANA

47. NSENGIYUMVA Richard

48. NSENGIMANA David

49. NKINDI Simon Pierre


50. NKERAGUTABARA Chris

Tukaba rero tuboneyeho kubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND