Nkuko twabibasezeranyije, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.
Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.
Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.
Nyuma y'aho tumaze kubagezaho amatsinda abiri y'abantu bitabiriye iri rushanwa aho buri tsinda riba rigizwe n'abantu 10, uyu munsi nabwo tariki 16 Werurwe 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe izi video z’aba bantu 10 murebe uburyo baririmbye maze uwo mubona urusha abandi mu muhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore. Tubibutse ko buri munsi tuzajya tubagezaho itsinda ry'abantu 10 kugira ngo mubarebe munabahe amahirwe.
ITSINDA RYA KANE RY'ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:
31. RUSAGARA Daniella
32. SHEMA Cedrick
33. SAIDIZO
34. RWALINDA Masho
35. RUTIKANGA Germain
36. RUTANESHWA
37. RUTAGENGWA Pascal
38. RUKUNDO Gentil
39. RUGAMBA Enock
40. K. RAMADHAN JUNIOR
Tukaba rero tuboneyeho kubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:
A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO