RFL
Kigali

ITSINDA RYA 3 : Irebere abandi 10 n’impano zo kuririmba bagaragaje muri AFRIFAMEVOX, maze ubongerere amahirwe yo gutsinda!

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:17/03/2017 11:40
6


Nkuko twabibasezeranyije, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.



Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.

Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.

Nyuma y'aho tumaze kubagezaho amatsinda abiri y'abantu bitabiriye iri rushanwa aho buri tsinda riba rigizwe n'abantu 10, uyu munsi nabwo tariki 16 Werurwe 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe izi video z’aba bantu 10 murebe uburyo baririmbye maze uwo mubona urusha abandi mu muhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore. Tubibutse ko buri munsi tuzajya tubagezaho itsinda ry'abantu 10 kugira ngo mubarebe munabahe amahirwe.

ITSINDA RYA GATATU RY'ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:

21. TETA Lisa

22. TUMUKUNDE Larissa

23. SHYAKA Jean Pierre

24. SHYAKA Prince

25. SIBOMANA Jean


26. SINAYIGURIYE Theotime


27. SHYAKA Jean Chrysostome


28. SHYAKA Espoir

 29. SHUMBUZO Olivier

 

30. SHEMA David


Tukaba rero tuboneyeho kubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Thanks to SHYAKA Jean Pierre, i like your song kabisa!
  • Remmy7 years ago
    SHYAKA Jean Pierre, kbsa urumusaza komereza aho pee....
  • duduu7 years ago
    shyaka espoir ko ari good rapper cyane mumpe contacts ze
  • dudu7 years ago
    Shyaka espoir ko yavam good rapper ra
  • None7 years ago
    Nonese irushanwa ni iya ba Ah ya la gusa?
  • k27 years ago
    shyaka espoir arakaze kuri floor KBS!!!! courage mn





Inyarwanda BACKGROUND