RFL
Kigali

ITSINDA RYA 10: Irebere abandi 10 bitabiriye AFRIFAMEVOX n'impano bafite maze ubongerere amahirwe yo gutsinda

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:1/04/2017 16:57
1


Nkuko twabibasezeranije, buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.



Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.

Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.

Nyuma y'aho tumaze kubagezaho amatsinda icyenda y'abantu bitabiriye iri rushanwa aho buri tsinda riba rigizwe n'abantu 10, uyu munsi tariki ya 1 Mata 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe video zabo murebe uburyo baririmbye muri iri rushanwa maze uwo mubona urusha abandi mumuhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore. Tubibutse ko buri munsi tuzajya tubagezaho itsinda ry'abantu 10 kugira ngo mubarebe munabahe amahirwe.

ITSINDA RYA CUMI (10)  RY'ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:

91. MANISHIMWE Delphine

92. MUCYO Willy

93. MISAGO Francois

94.MICOMYIZA Emile & UWUMUREMYI Samuel

95. MBARAGA Alex Junior


96. MUNYAMPIRWA Maxime

97. MANZI Olivier

99. MANZI Olivier


100. MANISHIMWE Joshua

101. KAREKEZI Sabine

 

 

Tukaba nanone tubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agnes UWERA7 years ago
    Oh, ko mbonamose abari baramaze kuririmba?





Inyarwanda BACKGROUND