Abahanzi b’abanyarwanda ariko batuye ndetse bagakorera muzika yabo mu gihugu cy’u Bubiligi, bahuriye mu ndirimbo yo gusezeraho nyakwigendera producer Dr Jack.
Muri iyi ndirimbo bise ‘Dr Jack Ntuzibagirana’, hakaba humvikanamo amajwi y’abahanzi n'abatunganya indirimbo bagiye bakorana na nyakwigendera igihe bari bakiri mu Rwanda barimo Seleman Uwihanganye, B Jack (BUGINGO Jacques), Didier Ntizatureka(Didier Touch), Charles Uwizihiwe na Sly Patrick Kilulu na Ngenzi Fabrice.
Nk’uko babidutangarije iyi ndirimbo yakozwe na Didier touch muri Kilulu9-Bruxelles, aba bahanzi bose bayihuriramo mu rwego rwo kuzirikana umuvandimwe Uwayezu Jacques (Dr Jack) watuvuyemo mu minsi ishize.
Kanda hano wumve indirimbo 'Dr Jack ntuzibagirana'
Aba bahanzi b’abanyarwanda bashyize ahagaragara iyi ndirimbo, mu gihe abakurikiranira hafi muzika nyarwanda bakomeje kunenga abahanzi nyarwanda bari mu Rwanda batigee bagaragaza umutima wo gutabara no guherecyeza mu cyubahiro nyakwigenda wabafashije byinshi ndetse akanafasha mu iterambere rya muzika nyarwanda muri rusange.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO