RFL
Kigali

Itsinda ry'abahanzi b'abanyarwanda baba mu Bubiligi bahuriye mu ndirimbo yo gusezeraho Dr Jack

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/11/2014 21:23
5


Abahanzi b’abanyarwanda ariko batuye ndetse bagakorera muzika yabo mu gihugu cy’u Bubiligi, bahuriye mu ndirimbo yo gusezeraho nyakwigendera producer Dr Jack.



Muri iyi ndirimbo bise ‘Dr Jack Ntuzibagirana’, hakaba humvikanamo amajwi y’abahanzi n'abatunganya indirimbo bagiye bakorana na nyakwigendera igihe bari bakiri mu Rwanda barimo Seleman Uwihanganye, B Jack (BUGINGO Jacques), Didier Ntizatureka(Didier Touch), Charles Uwizihiwe na Sly Patrick Kilulu na Ngenzi Fabrice.

Nk’uko babidutangarije iyi ndirimbo yakozwe na Didier touch muri Kilulu9-Bruxelles, aba bahanzi bose bayihuriramo mu rwego rwo kuzirikana umuvandimwe Uwayezu Jacques (Dr Jack) watuvuyemo mu minsi ishize.

Kanda hano wumve indirimbo 'Dr Jack ntuzibagirana'

Aba bahanzi b’abanyarwanda bashyize ahagaragara iyi ndirimbo, mu gihe abakurikiranira hafi muzika nyarwanda bakomeje kunenga abahanzi nyarwanda bari mu Rwanda batigee bagaragaza umutima wo gutabara no guherecyeza mu cyubahiro nyakwigenda wabafashije byinshi ndetse akanafasha mu iterambere rya muzika nyarwanda muri rusange.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugeni9 years ago
    Imana ibagirire neza pe! nibura mwe mwerekanye ko mwabanye na Dr.Jack kandi mushima akazi yakoze. abahandi bagenzi banyu barihano bo ntacyo mvuze. komeza utere selemani turagukurikirana
  • alin9 years ago
    niba namwe.mureke bariya birasi benewacu.canke namwe mubikoreyi isoni.ubgo mwe mwari kuboneka kweri narumiwe.na rideman twizeraga kweri na king jms narabaze p
  • hirwa9 years ago
    Sha maze kubibona!nyamara iyaba ari gumaguma baba barirukiyemo yewe nukubona bikarakasa imbere yumuntu ntanurukundo bamufitiye!ahaaa ijisho nikumiya pe!twese twakajyanywe inder a!!??
  • hirwa9 years ago
    Sha maze kubibona!nyamara iyaba ari gumaguma baba barirukiyemo yewe nukubona bikarakasa imbere yumuntu ntanurukundo bamufitiye!ahaaa ijisho nikumiya pe!twese twakajyanywe under a!!??
  • Joe9 years ago
    Umwirato abahanzi nako abahashyi bafite uzashira kuko icyo nzi neza ubu abari kuri hits bose muri 2017 nta numwe uzaba akivugwa; ahubwo bazaba basaba injugu Nyabugogo





Inyarwanda BACKGROUND