RFL
Kigali

Itsinda rishya rya Skizz, THE BENQS ryashyize hanze amashusho y’indirimbo bakoranye na Kamichi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/10/2016 6:58
1


Nyuma y’uko Mr Skizz yiyunze ku basore bagize itsinda rya The Benqs, ndetse bagahita bakorana indirimbo ya mbere bise ‘Mbwira numve’ bakoranye na Kamichi, kuri ubu bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo.



Tubabwire ko nubwo iyi ndirimbo ‘Mbwira numve’ bayikoranye na Kamichi, atagaragara mu mashusho yayo ngo ku mpamvu z’uko bitabakundiye

 

Kanda hano wumve amashusho y'iyi ndirimbo 'Mbwira numve' 

Rurangwa Gaston wamamaye cyane nka Mr Skizz mu itsinda rya KGB  aherutse kwiyunga ku basore bagize itsinda rya The Benqs risanzwe rikorera muri Future records, bahita batangaza ko babaye umwe ndetse abantu bagiye kubona ibikorwa byinshi bazakorana nk’itsinda rishaka kwigaragaza mu ruhando rwa muzika.

Icyo gihe Mr Skizz yatangaje ko yahisemo guhuza imbaraga n’aba basore kuko yababonyemo impano, n’umuhate bityo akaba yizeye ko bizabafasha kwigaragaza nyuma yahoo KGB ihagaritse ibikorwa byayo nyuma y’urupfu rwa Henry Wow, ndetse no intera iri hagati ya Mr Skizz na MYP kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    kamichi arihe





Inyarwanda BACKGROUND