RFL
Kigali

Njuga Band bashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Follow you' bakoranye na Sat B

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:28/10/2016 15:54
1


Itsinda Njuga Band rigizwe n’abasore batatu aribo Njuga, Black Beny na Lalou Souleiman, kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo Follow you bakoranye na Sat B bemezako izabageza mu marushanwa akomeye.



Iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo 3 zifite amashusho arizo Wararahiye, Nyegera, Follow you bafatanyije n’umuhanzi Sat B  ari nayo yasohotse.

Aba basore biyemerera ko baje gukora umuziki nta mikino,  kuri ubu basanga indirimbo Follow you bashyize hanze amashusho yayo ari indirimbo igiye kubageza ku rundi rwego rurimo no kuzitabira amarushanwa abera hano mu Rwanda no hanze nkuko babyifuza.

Ngabo Leo uzwi nka Kadogo muri filime Seburikoko nawe ari muri iri tsinda

Mukiganiro na Ngabo Leon (Njuga) yagize ati ”Itsinda ryacu rimaze igihe kitari kinini ariko ririmo kugaragaza ingufu mu muziki. Nkuko twabyiyemeje njye na bagenzi banjye, tukaba tuzanye indirimbo yatugoye kandi yaduhenze,  nababwira ko tuzanye umuziki ugamije kubaka kuburyo natwe twumva twajya muri izo za Salax  awards bavuga, za Guma Guma bavuga, mbese dufite inzozi zo kuba twagera kure hashoboka. Ari nayo mpamvu twatangiye gukorana na ba Sat b, n’abandi. Turifuza gukorana na bandi nabo bakomeye nkaba  Diamond kandi twizerako tuzabigeraho”

Iri tsinda risoza risaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kurishyigikira kugirango naryo ribashe kugira aho rigera.

Reba hano amashusho y'indirimbo Follow you yageze hanze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves7 years ago
    Music now days! !!! After sipping some liquor, smoking some shits, niggas wake up and decides to become singers! No creativity, no talent, nothing, ...Just to sing!!! I am not discouraging anyone, but we need to pay some respect to this career (of singing) Jugas, where are you heading to bros???I Can even judge you by the interview u gave to Inyarda. We miss , Shanella, Old Tomclose, Riderman those were the days.......#turnUrAssesElseWhere





Inyarwanda BACKGROUND