Itsinda Njuga Band rigizwe n’abasore batatu aribo Njuga, Black Beny na Lalou Souleiman, kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo Follow you bakoranye na Sat B bemezako izabageza mu marushanwa akomeye.
Iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo 3 zifite amashusho arizo Wararahiye, Nyegera, Follow you bafatanyije n’umuhanzi Sat B ari nayo yasohotse.
Aba basore biyemerera ko baje gukora umuziki nta mikino, kuri ubu basanga indirimbo Follow you bashyize hanze amashusho yayo ari indirimbo igiye kubageza ku rundi rwego rurimo no kuzitabira amarushanwa abera hano mu Rwanda no hanze nkuko babyifuza.
Ngabo Leo uzwi nka Kadogo muri filime Seburikoko nawe ari muri iri tsinda
Mukiganiro na Ngabo Leon (Njuga) yagize ati ”Itsinda ryacu rimaze igihe kitari kinini ariko ririmo kugaragaza ingufu mu muziki. Nkuko twabyiyemeje njye na bagenzi banjye, tukaba tuzanye indirimbo yatugoye kandi yaduhenze, nababwira ko tuzanye umuziki ugamije kubaka kuburyo natwe twumva twajya muri izo za Salax awards bavuga, za Guma Guma bavuga, mbese dufite inzozi zo kuba twagera kure hashoboka. Ari nayo mpamvu twatangiye gukorana na ba Sat b, n’abandi. Turifuza gukorana na bandi nabo bakomeye nkaba Diamond kandi twizerako tuzabigeraho”
Iri tsinda risoza risaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kurishyigikira kugirango naryo ribashe kugira aho rigera.
Reba hano amashusho y'indirimbo Follow you yageze hanze
TANGA IGITECYEREZO