Mu gihe kwiyamamaza bikomeje k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya ateganyijwe kuya 3-4 Kanama 2017, abahuriye muri All Media team bashyize hanze indirimbo yamamaza Paul Kagame ndetse ikaba igaragaza n'amashusho.
Iyi ndirimbo yahimbwe mu njyana y’umuco nyarwanda igaragaramo abasore n’inkumi bacinya akadiho, bakaririmbana ubwuzu n’umunezero mwinshi kubwo kwishimira imiyoborere ya Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi.
All media team ni itsinda ry'abakozi b’ikigo All in all media ltd, gikora kikanatunganya amafilime, imiziki n’ibiganiro bicishwa kuri televiziyo. Intego y’iyi ndirimbo ngo ni ugutanga umusanzu wo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi kubera uruhare yagize mu kwubaka igihugu by'umwihariko mu ikorana buhanga nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Twizeyimana Vianey.
Iyi ndirimbo yanditswe n’umuhanzi Intumwa Boniface amajwi afatirwa muri Top5 Sai studio, amashusho yayo akorerwa muri All in all media. Twizeyimana Vianey umuyobozi mukuru wa All in all media ari nawe wayoboye imirimo y’ikorwa ry’iyi ndirimbo yagize icyo asaba abanyarwanda. Yagize ati:
Ndasaba abantu bose kumutora (Paul Kagame) kuko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu guha amahirwe abihangira imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ikoranabuhanga mu Rwanda si iry’abize gusa. Ubu iyi ndirimbo wanayitunga muri telefone yawe nk’indirimbo witabiraho(Mtn caller tune) aho wohereza ubutumwa bugufi (wandika 120088 ukohereza kuri 3788.
Umugore yahawe ijambo mu mirimo inyuranye
Twizeyimana Vianey, umuyobozi w'ikigo All in all media
REBA HANO 'DUTORE KAGAME' YA ALL MEDIA TEAM
TANGA IGITECYEREZO