RFL
Kigali

Itsinda Juda Muzik ryashyize hanze amashusho y'indirimbo 'WA WUNDI'-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:7/03/2018 15:31
0


Tariki 8 Gashyantare 2018 ni bwo itsinda rya Juda Muzik ryashize hanze indirimbo yabo y'amajwi (Audio) bise WA WUNDI yakozwe na Producer Bob. Kuri ubu iri tsinda ryashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe i Gisenyi mu Ntara y'uburengerazuba.



Iyi ndirimbo igizwe n'ubutumwa bw'abakundana bwiganje mu kurema icyizere muri bagenzi babo. Ubusanzwe iyo abantu bakundana buri wese aba agaragara neza (Nta kibi kimurangwaho) imbere ya mugenzi we, rimwe na rimwe iyo mufite umubano mwiza hashobora kubaho abaza kubateranya bakoresheje imvugo zitandukanye ko umwe aca inyuma undi ndetse n'ibindi. Itsinda rya Juda Muzik ryakoze iyi ndirimbo rigamije gufasha umwe muri abo guhamiriza mugenzi we ko atahindutse ko akiri wa wundi wa mwerekaga urukundo kuva kera. 

fff
Junior i bumoso na Da Rest i buryo

Itsinda Juda Muzik rifite intego zo kumenyekanisha ibihangano byabo muri uyu mwaka wa 2018 kandi bakaba bizeza abakunzi babo ko batazabatenguha kandi ko bakomeje gukora cyane. Iri tsinda risaba abanyarwanda kubashyigikira bagasangizanya indirimbo yabo ndetse no gushyigikira umuziki Nyarwanda muri rusange.

rdaa

Amashusho yafashwe na RDAY Entertainment

r

 

df

Reba amashusho y'iyi ndirimbo WA WUNDI ya Juda Muzik






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND