Mu minsi ishize ni bwo abagize itorero Mashirika bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Poland aho bari bagiye mu iserukiramuco ryahaberaga ryitwa Brave Festival. Iri Serukiramuco ryari rimaze icyumweru kirenga ryasojwe mu mpera z'icyumweru turangije tariki 22 Nyakanga 2018.
Mbere y'amasaha make ngo basoze iri serukiramuco ku isaha ya saa kumi n'ebyiri zo muri Poland tariki 21 Nyakanga 2018 ni bwo itorero Mashirika ryamurikaga umukino Africa's Hope ari nawo mukino mu by'ukuri watumye iri torero ryerekeza muri iri serukiramuco. Nk'uko amashusho yashyizwe hanze abigaragaza abari muri iri serukiramuco bishimira bikomeye uyu mukino bigaragazwa n'amashyi y'urufaya abagize iri torero bahawe ubwo basozaga umukino wabo.
Amwe mu mazina azwi yajyanye n'itorero rya Mashirika harimo Arthur Nkusi umunyarwenya ariko n'ubusanzwe ubarizwa muri iri torero, Peace Jolis umuhanzi nawe ubarizwa muri torero na Ruth Nirere Shanel wamamaye nka Miss Shanel nawe wari wavuye mu Bufaransa agasanga bagenzi be muri Poland. Iri Serukiramuco itorero rya Mashirika ryari ryitabiriye ryabereye muri Poland guhera tariki 13 Nyakanga 2018 kugeza tariki 22 Nyakanga 2018.
Itorero Mashirika ryerekana umukino wabo Africa's HopeAbagize itorero Mashirika bari gutembera umujyi muri Poland
TANGA IGITECYEREZO