RFL
Kigali

Itorero Inganzo Ngari rigiye gukorera i Kigali igitaramo rizakiniramo umukino witwa 'Urwamazimpaka'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/11/2018 9:50
0


Itorero Inganzo rimaze imyaka irenga cumi n'ibiri, rimaze kwamamara mu kwamamaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo ndetse n'indirimbo za Kinyarwanda iri torero rikora. Muri iyi minsi iri torero riri mu yakunzwe cyane mu Rwanda, rigiye gukora igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba muzika.



Iri torero ryamamaye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo cyane ko rikunze gutaramira mu bihugu binyuranye byo hanze y'u Rwanda ryateguye igitaramo rizerekaniramo umukino bise 'Urwamazimpaka' uhishura uko u Rwanda rwivanye mu mwijima rukagarura umucyo bidasubirwaho."  Ni umukino bamaze igihe bategura.

Inganzo Ngari

Igitaramo Inganzo Ngari igiye gukorera mu mujyi wa Kigali

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 9 Ugushyingo 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000frw mu myanya isanzwe na 15000frw mu myanya y'icyubahiro ariko nanone ubishaka yabikisha ameza y'abantu umunani ateye mu myanya y'icyubahiro ku mafaranga ibihumbi 250,000frw. Ukeneye aya meza akaba ahamagara 0781468385. Amatike aragurishirizwa ku biro bya Inganzo ngari muri M Peace Plaza mu mujyi wa Kigali ndetse no muri Gift Super Market mu mujyi rwagati.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND