RFL
Kigali

Isura y’imyidagaduro muri Huye mu mboni z’ushinzwe urubyiruko mu karere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2018 16:30
2


Akarere ka Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kazwiho kuba gafite inzu ndangamuco y'u Rwanda, muri aka karere kandi haboneka amahoteri menshi mu gace kahoze kitwa Butare.



Akarere ka Huye; kari ku buso bwa: 581.5 km². Umubare w’imirenge: 15. Umubare w’utugari: 77. Umubare w’imidugudu: 508. Umubare w’abaturage: 288 203. Ubucucike: 495.6. Ni imibare yatanzwe mu mwaka wa 2013.

Kayitare Constatin Umukozi w’Akarere wa Huye Ushinzwe Urubyiruko Umuco na Siporo avuga ko ishusho y’imyidagaduro ihagaze neza muri aka karere ashingiye ku kuba hari ibikorwa remezo bihagije bifasha abaturage kwidagadura mu buryo bwose.

Aganira na Inyarwanda.com yagize ati “Ibijyanye n’imyidagaduro na siporo hano byose bimeze neza. Kandi dufite n’urubyiruko rubikunda. Dufite ibigo by’amashuri byinshi, dufite kaminuza nyinshi n’urubyiruko rwinshi rukunda siporo no kwidagadura ni byo ubona byitabirwa neza.”

Akarere ka Huye

Yakomeje avuga ko hari ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza muri aka karere bijya byegukana ibihembo bitandukanye. Anavuga ko muri aka karere ka Huye ariho ikipe ya Mukura Victory Sport ibarizwa ku buryo ikijyanye n’imyidagaduro giteye imbere bitewe n’ibikorwa byinshi bihari bihuriza hamwe abantu.

Ku bijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars bakiriye kuwa 16 Kamena 2018, yasubije ko rifite akamaro gakomeye ashingiye ku kuba ari irushanwa rikomeye rihuriza hamwe. Yagize ati:

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rifite akamaro kanini cyane kuko rikangurira rwa rubyiruko rwacu kugerageza guteza impano zabo imbere. Iyo babona rero abandi batera imbere, bituma bagira iryo shyaka, bigatuma nabo barushaho kugira uwo muhate wo kunoza impano zabo nabo bakazabasha kujya mu marushanwa nk’abandi.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars rikomereje mu karere ka Rubavu tariki ya 30 Kamena 2018.

REBA HANO UKO IMYIDAGADURO IHAGAZE MURI HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    nagasenzi cyane
  • kim5 years ago
    NUKO NUKO MUYOBOZI WACU, NIBA HARI UMUYOBOZI NABONYE W'INYANGAMUGAYO KANDI UKUNDANA N'URUBYIRUKO, w'umukozi NI UYU MUGABO.





Inyarwanda BACKGROUND