RFL
Kigali

Israel Mbonyi yakomoje ku maturo anashimangira ko aho kuririmba ‘Secular’ yahagarika umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2017 13:04
1


Mu kiganiro na Inyarwanda Tv Israel Mbonyi umaze imyaka itatu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko akaba ari umwe mu bakunzwe cyane, yadutangarije ko aho gukora umuziki wa Secular yahagarika burundu umuziki.



Kuba hari abahanzi nyarwanda bari bakomeye mu muziki wa Gospel bakawuvamo bakajya mu muziki usanzwe (Secular music) aho twavugamo nka Patrick Nyamitari, Mani Martin, Meddy n’abandi banyuranye, Inyarwanda.com yabajije Israel Mbonyi niba nawe adashobora kuzajya mu muziki wa secular, ararahira arongera ararahira ashimangira ko adashobora kuririmba indirimbo zisanzwe (secular music).

Mu gusobanura impamvu adashobora kuva mu muziki wa Gospel, Israel Mbonyi usengera mu itorero rya Restoration church i Masoro yavuze ko yagiranye igihango n’umutima we ndetse n’Imana akiyemeza ko atazaririmba indirimbo zisanzwe. Yunzemo ko indirimbo zifite ubutumwa bwubaka igihugu, zo yaziririmba. Yanzuye avuga ko aho kugira ngo akore indirimbo zisanzwe, yahitamo kuva burundu mu muziki. Yagize ati;

Njyewe mu by’ukuri sinakubeshya, nagiranye indahiro n’umutima wanjye, ndavuga nti 'sinshobora kuririmba indirimbo zitari iz’Imana', sinshobora rwose, ntabwo nzi n’aho byanava, yewe sinanabishobora (aseka cyane) kuririmba indirimbo isanzwe, ntibishoboka rwose. Ikintu nakora, ari ukubaka igihugu cyanjye nacyubaka niba ari message natanga yubaka igihugu cyanjye nayitanga kikubakwa, igihugu ni Imana igitanga kandi yarakiduhaye ariko kuririmba ibindi bintu bidahuye n’Imana bidafitanye isano n’icyo ijambo ry’Imana rivuga ntabwo ari ibintu byanjye sinshobora gukora ibyo bintu, rwose aho kugira ngo mbikore nareka kuririmba.

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi inyarwanda.com

Israel Mbonyi avuga ko adashobora kurota yagiye mu muziki usanzwe

Ese Israel Mbonyi yakorana indirimbo n'umuhanzi wa 'Secular'?

Abajijwe niba yakorana indirimbo n'umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe, Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda ko hari abahanzi bamwe bakora umuziki usanzwe babimusabye, gusa ngo aracyabyigaho. Yagize ati: "Baranabinsabye turacyabyigaho, tuzareba, bizaterwa". Nyuma yo kubona ifoto ya Israel Mbonyi ari kumwe n'umuraperi Riderman, twamubajije niba Riderman yaba ari umwe mu bo baba benda gukorana indirimbo. Israel Mbonyi yadutangarije inkomoko y'iyo foto avuga ko bayifotoje bavuye mu kiganiro ku Isango Tv. Israel Mbonyi yabajijwe ku magambo ari ku ifoto ye na Riderman aho yanditse ngo 'Imana ikura ku cyavu igakabya', niba koko ari Riderman wayavuze, adutangariza ko atari ukuri ahubwo ko byari urwenya. 

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi inyarwanda.com

UMVA HANO 'SINZIBAGIRWA' IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA ISRAEL MBONYI

Israel Mbonyi avuga iki ku maturo ko hari abahanzi bagenzi be bavuga ko bakwiye kujya bayasangira n’abapasiteri?

Abahanzi banyuranye bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda bamaze igihe bavuga ko abapasiteri bakwiriye kujya babaha ku maturo kuko ngo Bibiliya ivuga ko amaturo na kimwe mu icumi biba bikwiriye gutunga abakora umurimo w’Imana ubuzima bwabo bwa buri munsi. Hari n’abatangaje ko abahanzi ari bamwe mu bagira uruhare runini kugira ngo amaturo aboneke kuko baririmba abantu bakaza ari benshi mu rusengero, bagafashwa bagatanga amaturo, bityo ngo baba bakwiye guhabwa ku maturo ntiyiharirwe na pasiteri gusa. Ibi ariko siko Israel Mbonyi abibona kuko we ahamya ko amaturo ari ay'abashumba. Yagize ati:

Amaturo ni ayo mu nzu y'Imana ntabwo yasangirwa n'abaririmbyi, ari ibyo buri wese ukora ikintu mu nzu y'Imana yasaba ku maturo. Njye numva imbuto dukwiriye gusarura ni imbuto y'ibyo twakoze, niba waririmbye wasohoye CD, yishyire hariya bayigure ubone umusaruro ndumva ari icyo ngicyo dukwiriye guharanira naho amaturo ntabwo ari ayacu (abahanzi). Ikindi numva, niba wakoze ibitaramo abantu bakinjira, ni byiza ahubwo icyo numva itorero ryadufasha ni ukuduha urubuga, ni ukutuzamura no kudushyigikira, niba ufite igitaramo, abakristo musengana akaba ari bo ba mbere baza mu gitaramo, niba usohoye CD, church yawe ikaba ari yo ya mbere igura CD yawe. Numva ari inkunga dukeneye kuruta kumva ngo dukeneye amaturo, amaturo ni ayo mu nzu y'Imana, aho ho rwose (ngo amaturo asangirwe n'abaririmbyi) ni ukubeshya.

Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri 'Intashyo'

Twabibutsa ko Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikazabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Abajijwe impamvu yahisemo Camp Kigali, yavuze ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya ntabwo biratangazwa.

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2015

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu giterane Gisenyi Miracle Festival i Rubavu

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • small 6 years ago
    Imana iguhe umugisha mwinshi rwose warahamagawe ntabwo wihamagaye nkabo tubona hanze aha. Imana igukomeze kdi igushyigikire





Inyarwanda BACKGROUND