RFL
Kigali

Ismail Ntihabose wari umuyobozi w'inama nkuru y'abahanzi ntakibarizwa ku butaka bw'u Rwanda, hari kwigwa uko yasimbuzwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2018 12:35
0


Tariki ya 14 Ukuboza 2016 nibwo Ismail Ntihabose yatorewe kuyobora Inama nkuru y'abahanzi mu Rwanda (Rwanda Art Council), uyu wari umaze igihe kitari gito ayobora uru rweo rureberera abahanzi kuri ubu amakuru ye mashya ahari ni uko atakibarizwa mu Rwanda dore ko yerekeje muri Canada aho amaze ukwezi kurenga.



Ismail Ntihabose ni umwe mu bagabo bakoze akazi gakomeye muri sinema nyarwanda ariko nanone akaba yaranafashije cyane muri iki gihe inzego z'abahanzi ziri kwiyubaka. nyuma y'imyaka itari mike ayobora inama nkuru y'abahanzi uyu mugabo akaba yaragiye muri Canada aho yagiye kwiga nkuko amakuru ava imbere mubo bayoborana abihamya.

Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na visi perezida wa kabiri w'inama nkuru y'abahanzi Ferdinand yabwiye umunyamakuru ko kuri ubu ukwezi kurenze Ismail Ntihabose yerekeje muri Canada aho yagiye kwiga, abajijwe niba yarabamenyesheje ko azagaruka vuba uyu mugabo yatangaje ko atazi neza igihe Ismail Ntihabose azagarukira, ahamya ko byanze muri iyi minsi batangiye gutekereza uko bakora inteko rusange bagasimbuza uyu mwanya.

Ismail Ntihabose

Ismail Ntihabose (hagati) niwe wari umuyobozi w'inama nkuru y'abahanzi kuri ubu wamaze kuva mu Rwanda

Visi Perezida wa kabiri mu nama nkuru y'igihugu yabwiye umunyamakuru ko mu gihe kitarenze ukwezi hari bube habaye inteko rusange izakorerwamo igikorwa cy'amatora azasiga asimbuje Ismail Ntihabose ku mwanya w'umuyobozi w'inama nkuru y'abahanzi (Rwanda Art Council) cyane ko uyu mugabo kuri ubu yagiye mu masomo mu gihugu cya Canada.

Kuri ubu abandi bari kuyobora Inama Nkuru y’Abahanzi harimo; Kibibi Jean de Dieu uri ku mwanya wa Visi Perezida na Munezero Ferdinand uri ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri.Hiyongeraho Nyirishema Celestin watorewe kuba umunyamabanga n’Umwanditsi na Dukuzumuremyi Chantal watorewe kuba umubitsi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND