Miss Umuhoza Simbi Fanique ni umwe mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, aza kwegukana ikamba nk’igisonga cya kane muri iri rushanwa, uyu mukobwa mu gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushyigikira abafite ubumuga yifatanyije n'abandi mu gutangiza shampiyona yabo y’umupira w’amaguru.
Iki gikorwa cyabereye ku Kimisagara cyari kigamije guteza imbere no gukura mu bwigunge banongerera icyizere abafite ubumuga dore ko Simbi Fanique ari na cyo yiyemeje ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 aho yabishyize mu muhigo yahigiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange.
Iyi shampiyon yatangiriye ku Kimisagara izwi ku izina rya “Rwanda Amputee Football Championship” yatangiye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 ahitabiriye amakipe ane muri shampiyona y’abafite ubumuga. Amakipe yakinnye uwo munsi iyi shampiyona yatangizwaga ni Gakenke, Musanze, Nyarugenge na Kigali FC.
REBA AMAFOTO UBWO HATANGIZWAGA IYI SHAMPIYONA:
Miss Simbi Fanique asuhuza abakinnyi ku mpande zombiBifitiye icyizereMiss Simbi Fanique yagiranye ikiganiro n'aba bakinnyiMiss Simbi Fanique yahise atangiza iyi shampiyona
AMAFOTO: MISS RWANDA TEAM
TANGA IGITECYEREZO