RFL
Kigali

Miss Simbi Fanique yifatanyije n'abafite ubumuga mu gutangiza shampiyona yabo y’umupira w’amaguru-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/03/2017 11:17
12


Miss Umuhoza Simbi Fanique ni umwe mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, aza kwegukana ikamba nk’igisonga cya kane muri iri rushanwa, uyu mukobwa mu gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushyigikira abafite ubumuga yifatanyije n'abandi mu gutangiza shampiyona yabo y’umupira w’amaguru.



Iki gikorwa cyabereye ku Kimisagara cyari kigamije guteza imbere no gukura mu bwigunge banongerera icyizere abafite ubumuga dore ko Simbi Fanique ari na cyo yiyemeje ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 aho yabishyize mu muhigo yahigiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange.

Iyi shampiyon yatangiriye ku Kimisagara izwi ku izina rya “Rwanda Amputee Football Championship” yatangiye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 ahitabiriye amakipe ane muri shampiyona y’abafite ubumuga. Amakipe yakinnye uwo munsi iyi shampiyona yatangizwaga ni Gakenke, Musanze, Nyarugenge na Kigali FC.

REBA AMAFOTO UBWO HATANGIZWAGA IYI SHAMPIYONA:

fanique

fanique

fanique

Miss Simbi Fanique asuhuza abakinnyi ku mpande zombifaniqueBifitiye icyizerefaniqueMiss Simbi Fanique yagiranye ikiganiro n'aba bakinnyiisimbiMiss Simbi Fanique yahise atangiza iyi shampiyona

AMAFOTO: MISS RWANDA TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • soso7 years ago
    komerezaho fanique we, umushinga wawe ni mwiza kandi ushyizemo imbaraga wakugeza kure
  • Anonymous7 years ago
    Imihigo irakomeje kandi irakomeye
  • Frederick cian7 years ago
    w ooow desabled also CAN for sure,.@simbi.fanique keep building hope in them together with all Rwandans.....Dusenyere umugozi umwe
  • kiki7 years ago
    ibi babyita kwifotoza gusa ntakindi urushya abantu ngo ni champion puuuuuuuuu ubonye iyubicaza mugasangira ka fanta mukaganira kumushinga wo kwihangira imirimo . backup ige ibaha f mukore ikintu kigaragara ntabyo kwifotoza mukinabantu kumubyimba
  • ndak7 years ago
    erega nawe abana n ubumuga bwo kutagira ibisabo
  • 7 years ago
    komereza aho turagushyigikiye erega niwoe wari ubikwiriye
  • Queen7 years ago
    Wowe witwa Kiki ufite ubugome muri wowe.
  • batesi7 years ago
    rata komereza aho si.. ..
  • Leo IT7 years ago
    komereza aho kd courrage
  • paonne7 years ago
    kiki nta bumuntu rwose, Fanique turagushyigikiye!!!!
  • paonne7 years ago
    ariko kiki wagiye ugira ubumuntu muri wowe
  • Nsabima paul7 years ago
    Uyu mukobwa rwose ndamukunze cyane kuko ibyo yemeye atangiye kubishyira mu bikorwa. Ikindi mukundiye ni uko afite umutima w'impuhwe. Kuko burya si abantu bose bagira intego yo kuba hafi y'abantu bafite Ubumuga.Kuba rero mu mihigo ye yariyemeje kuba hafi y'abantu bafite ubumuga ntabwo ari impanuka buriya bituruka ku mutima w'imphwe yifitiye.Rwose miss fanique turagusabira ku Mana ngo igukomereze uwo mutima,kandi igufashe kuzasoza inshingano zawe neza. Nkaba nagirango mbonereho gusaba abanyarwanda n'abanyarwandakazi gukomeza kuba hafi y'abantu bafite ubumuga kuko bakeneye ko mubaba hafi. Ngirango kuriya gukina umupira w'amaguru kandi bafite ukuguru Kumar, ni igihamya kigaragaza ko nabo bashaka kwiremamo ikizere. Mu by'ukuri rero nimubereke ko ikizere bifitemo gishoboka kandi bashobora kukigeraho. Namwe basore nkunda bagenzi banjye ntimucike intege. Reta yacu y'ubumwe ibitayeho kugirango mubashe kwiteza imbere mukomeze mukangurire bagenzi banyu kureka umuco mubi wo gusabiriza kuko utuma muta agaciro. Mukomeze gukora sport dore ko muba munayikeneye kubera imiterere yanyu. Nkomeza gusa abantu bafite umutima w'impuhwe guteza imbere urwego rwa sport y'abantu bafite ubumuga kuko bigaragara ko ariyo rugitangira mu gihugu cyacu kugirango narwo rubashe gutera imbere nk'izindi nzego zose. Courage ku bantu bafite ubumuga mwese tubari inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND