RFL
Kigali

Ishyamba si ryeru mu itsinda rya Active

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2018 16:47
3


Ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali habaye umuhango wo gutoranya bwa nyuma abanyeshuri baziga mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aha hakaba haratoranyijwe abahanzi mirongo itanu na barindwi barimo na Dereck wo mu itsinda rya Active.



Icyakora nubwo Dereck ari kuri uru rutonde birashoboka ko yaba yarabihishe bagenzi be. Ibi byatangiye gututumba ubwo ibinyamakuru binyuranye byandikaga ko Dereck yatoranyijwe mu banyeshuri baziga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, nyuma abagize iri tsinda baje gutangaza ko ibi biri kwandikwa atari byo ndetse banatangaza ko uyu muhanzi atigeze ashyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri baziga mu ishuri rya muzika ku Nyundo.

ActiveDereck ari ku rutonde rw'abanyeshuri bazajya kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo

Abagize itsinda rya Active basabye Inyarwanda.com kunyomoza iyi nkuru y'uko Dereck yaba agiye kwiga mu ishuri rya muzika, icyakora bitewe nuko byari biteye urujijo umunyamakuru yifuje kuvugana na Dereck nyiri ubwite ku kijyanye no kuba atazajya kwiga mu ishuri rya muzika nyamara bizwi ko ari mu batsindiye kujya kuryigamo mu mwaka w’amashuri wa 2018.

ActiveItsinda rya Active rirahakana ko Dereck azajya kwiga

Mu kiganiro kitari kirekire Dereck yabwiye Inyarwanda.com ko aya makuru adashaka kuyavugaho cyane ko ibi yabyise ubuzima bwe bwite, ati” Njye naba nzigayo ntakwigayo sinshaka ko mumvugaho ubwo ni ubuzima bwanjye bwite.” Nyuma yuko avuze gutya abagize itsinda rya Active bahise bashyira hanze itangazo ryamagana ibyo kujya kwiga bya Dereck bahamya ko atazajyayo.

dereckDereck utarakunze ko bamufotora kenshi ubwo yarari muri iri rushanwa yari yitabiriye umunsi batangazaho abatsindiye kwiga umuziki

Inyarwanda.com twifuje kumenya niba koko uyu muhanzi yaba atari ku rutonde rw’abatsinze ibizamini bisabwa ngo umunyeshuri yemererwe kujya kwiga muri iri shuri, aha byabaye ngombwa ko tubona uru rutonde ruvuye muri WDA (Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga na tekenike), dusanga ku rutonde rw’abanyeshuri 57 bagomba kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo Rutangira Dereck Sano aruriho aho yari ku mwanya wa cumi na rimwe.

Amakuru ava imbere mu itsinda rya Active avuga ko bagenzi be bamusabye ko nubwo yakoze ibizamini akagira gute, ku nyungu z’itsinda bitakunda ko ajya kwiga bityo babinyujije ku rukuta rwa Instagram rw’iri tsinda bakaba barahise banyomoza iby’uko uyu muhanzi azajya kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo.

RUBAVU:Dereck wo muri Active ni umwe mu bahataniye kujya kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo-AMAFOTONubwo Dereck yitabiriye iri rushanwa ndetse akaritsinda afite guhitamo kwiga cyangwa agahitamo itsinda nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga ibintu byamuhejeje mu gihirahiro

Hano umuntu yakwibaza icyo uyu musore azahitamo yaba kujya kwiga mu ishuri rya muzika cyangwa niba azahitamo kuba intandaro y'umwuka mubi uzazamuka mu itsinda rya Active naramuke yiyemeje kujya kwiga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo dore ko bagenzi be batabishaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeff6 years ago
    Ahubwo abo basore bagakwiye kwishimira ko mugenzi wabo agiye kongera ubumenyi mu kazi ke yakoraga. Nabo bibashobokeye ndumva bazabona ayo mahirwe yo kujya kwiga iby'umuziki byabafasha. Dereck ndamwifuriza gukomeza umugambi we wo kujya gukarishya ubwenge mu bya muzika ntazisubire, cyane ko yanabifatanya no gukomeza kuririmba mu itsinda rya Active.
  • Ntare6 years ago
    Urumogi nirubashiramo, barasubiza ubwenge ku gihe, maze ajye kw'ishuri
  • muneza grace oda6 years ago
    ndiwe nahitamo ikipfitiye akamaro nitaye kubyobavuga





Inyarwanda BACKGROUND