RFL
Kigali

Ishusho y’imyidagaduro muri Ecole Islamic de Ruhengeri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2018 17:00
1


Imyidagaduro mu mashuri ni kimwe mu byo urubyiruko rwinshi rushidukira iyo bashaka cyangwa basaba ibigo bazigaho mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Ni ingingo ariko na none idakunze kuvugwaho rumwe n’abanyeshuri, ababarera ndetse n’abayobozi babo.



Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Ecole Islamic de Ruhengeri (ESI) ni kimwe mu bigo bikomeye byigamo abanyeshuri biga bataha n’abandi babamo kibarizwa mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu. Ni muri metero nke ujya ku birori by’Akarere ka Musanze.

Inyarwanda.com twabasuye kuwa Gatanu tariki ya 01 Kamena 2018 ubwo muri Aka karere ka Musanze biteguraga igitaramo gikomeye cy'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars riri kuba ku nshuro ya munani. Twaganiriye n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’iki kigo batubwira muri macye uko imyidagaduro ihagaze muri iki kigo.

Umuyobozi w'ikigo

Uwingabire Ismael, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri yisumbuye Ecole Islamic de Ruhengeri (ESI)

Uwingabire Ismael, umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri yisumbuye Ecole Islamic de Ruhengeri (ESI), avuga ko muri iki kigo urwego rw’imyidagaduro ruri hejuru ashingiye ku mashimwe bagiye begukana mu mikino itandukanye. Avuga kandi ko urwego rw’imyigishirize n’imitsindire ruri hejuru.

Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko Ecole Islamic de Ruhengeri ari ikigo cyigisha imyuga (TVET) gifashwa bya hafi n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyunga (WDA). Yagize ati “ESIR ni ikigo cyatangiye mu mwaka w’1992…Abana benshi tugira baza hano kubera imyidagaduro. Ikigo cya ESIR ni ikigo kizwi cyane mu mukino, mu myidagaduro,….”

Avuga ko ESIR yigeze kugira ikipe y’abakobwa ku rwego rw’Igihugu. Ku bijyanye n’ibikorwa remezo muri iki kigo, yavuze ko bakigowe no kubona ibibuga bakiniraho ku buryo bibasaba y’uko babitira mu bindi bigo.

Bimwe mu bikombe

Bimwe mu bikombe byegukanywe n'iki kigo

Iki kigo imbere

abanyeshuri islamic

REBA HANO VIDEO 'Dore inganzo idasanzwe muri Ecole Islamic de Ruhengeri'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe Richard8 months ago
    Ishuri niryiza cyane ndashaka kuryigaho





Inyarwanda BACKGROUND