Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2017 ni bwo Ishimwe Clement na Butera Knowless bagombaga gusura Stade ikipe ya Chelsea yakiriraho imikino ya Stamford Bridge, ku munota wa nyuma benshi batunguwe no kubona amafoto ya Ishimwe Clement nyiri Kina Music wenyine muri iyi stade.
Ishimwe Clement we wasuye iyi stade yatemberejwe ibice binyuranye byayo dore ko yaninjijwe aho umutoza akorera ikiganiro n’abanyamakuru ariko anifotoza nyuma ajya kwicara mu myanya iba yicayemo abakinnyi muri stade.
Amakuru Inyarwanda.com ikesha Clement Ishimwe ni uko ubwo bagombaga gusura iyi stade nk’umuryango byaje kuzamo kidobya ku munota wa nyuma bituma Clement Ishimwe yijyana gusura iyi stade aho kugira ngo ajyane n’umugore we Butera Knowless umuhanzikazi w’icyamamare hano mu Rwanda ubu bari kumwe mu kiruhuko bari gukorera mu gihugu cy’u Bwongereza aho ubu bari kubarizwa i London.
Ishimwe Clement muri Stamford BridgeIshimwe Clement mu rwambariro rwa Chelsea
Inyarwanda.com ikimenya ko Knowless atagiye gusura iyi stade dore ko byari bipfuye ku munota wa nyuma yashatse kumenya impamvu yatumye Butera Knowless atajyana na Clement gutemberera muri iyi stade, ntibyadukundira kuko tutabashije kubona uko tumuvugisha ndetse na Clement akaba atifuje kubidutangariza.
Ishimwe Clement ku meza umutoza atangiraho ikiganiro n'itangazamakuruNubwo bari kumwe mu Bwongereza ntabwo Clement na Knowless bajyanye gusura Stade ya Chelsea ku mpamvu tutabashije kumenya neza
Biteganyijwe ko mu minsi micye iri imbere urugendo rw’ibyumweru bibiri aba bombi bari bakoreye mu Bwongereza ruba rurangiye bagahita bagaruka mu Rwanda aho byitezwe ko Butera Knowless nyuma y’amezi menshi amaze adashyira hanze indirimbo azahita asohora iyo yise ‘Ese ujya unkumbura’ indirimbo ye nshya ikaba n’iya mbere azaba akoze muri 2017.
TANGA IGITECYEREZO