RFL
Kigali

Ishimwe Clement yasuye Stade ya Chelsea, umugore we Knowless Butera bipfa ku munota wa nyuma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2017 7:57
28


Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2017 ni bwo Ishimwe Clement na Butera Knowless bagombaga gusura Stade ikipe ya Chelsea yakiriraho imikino ya Stamford Bridge, ku munota wa nyuma benshi batunguwe no kubona amafoto ya Ishimwe Clement nyiri Kina Music wenyine muri iyi stade.



Ishimwe Clement we wasuye iyi stade yatemberejwe ibice binyuranye byayo dore ko yaninjijwe aho umutoza akorera ikiganiro n’abanyamakuru ariko anifotoza nyuma ajya kwicara mu myanya iba yicayemo abakinnyi muri stade.

Amakuru Inyarwanda.com ikesha Clement Ishimwe ni uko ubwo bagombaga gusura iyi stade nk’umuryango byaje kuzamo kidobya ku munota wa nyuma bituma Clement Ishimwe yijyana gusura iyi stade aho kugira ngo ajyane n’umugore we Butera Knowless umuhanzikazi w’icyamamare hano mu Rwanda ubu bari kumwe mu kiruhuko bari gukorera mu gihugu cy’u Bwongereza aho ubu bari kubarizwa i London.

clementIshimwe  Clement muri Stamford BridgestamfordIshimwe Clement mu rwambariro rwa Chelsea

Inyarwanda.com ikimenya ko Knowless atagiye gusura iyi stade dore ko byari bipfuye ku munota wa nyuma yashatse kumenya impamvu yatumye Butera Knowless atajyana na Clement gutemberera muri iyi stade, ntibyadukundira kuko tutabashije kubona uko tumuvugisha ndetse na Clement akaba atifuje kubidutangariza.

clementIshimwe Clement ku meza umutoza atangiraho ikiganiro n'itangazamakuruclementNubwo bari kumwe mu Bwongereza ntabwo Clement na Knowless bajyanye gusura Stade ya Chelsea ku mpamvu tutabashije kumenya neza

Biteganyijwe ko mu minsi micye iri imbere urugendo rw’ibyumweru bibiri aba bombi bari bakoreye mu Bwongereza ruba rurangiye bagahita bagaruka mu Rwanda aho byitezwe ko Butera Knowless nyuma y’amezi menshi amaze adashyira hanze indirimbo azahita asohora iyo yise ‘Ese ujya unkumbura’ indirimbo ye nshya ikaba n’iya mbere azaba akoze muri 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Inkuru zaba nazo zimaze gutera iseseme
  • ingabire jmv7 years ago
    Ndishimye cyane kabisa sinarinzi ko clement ari umufana wa CHELSEA.merci
  • Rafiki7 years ago
    Aliko uyu mu typ mbona ameze nki bazanga kbs ubuse ibi bivuziki .umuntu muzima ntabwo yarata ibi ngo gusura stade ndabona bilimo ubugoryi bwinshi.
  • lol7 years ago
    nonese Knowless kuba atarajyanye na clement muri stade bihindutse icyibazo?Mushakire ikibazo ahandi
  • dallas7 years ago
    Ooooh pole wangu ,impamvu batajyanye ADN bajyiye gupimisha yasohotse amenya ukuri none yarakaye. Congs kuba wasuye iyo stade ni iyambere ikorerwaho amateka knd nawe iraguhoza agahinda
  • Munyampirwa7 years ago
    Nibirire Ubuzima Imana ikibubatije doré ni bugufi cyane kdi Ayo mahirwe nagize Abona na Bakeya mu Rwanda! Imana ikomeze kubarinda turabakunda
  • joan7 years ago
    ADN TEST
  • Byumvuhore7 years ago
    Hhhhh RafikI we umuntu atanga icy'afite ubwo rero ni wowe udafite ubugoryi ahubwo urejyeje Kuba iricyigoryi ufite ubwejye hafi ya ntabwo ahubwo wuziye Ishyari ubutindi namatiku ikigaragara cyo wirirwa mubujajwa ntana cash ugira ubundi wowe uzi vacanse icyo aricyo? Wayimenya ute ntanigiceri ugira wirirwa usebanya imana igutabare nawe uzamenye gusobanukirwa ! Clement komeza utsinde nyagasani akojyerere wime amatwi Ba Rafiki
  • King Ally7 years ago
    Wow...burya muri n'aba fans ba Chelsea?? Nabemeraga ku rugero ariko nomgeyeho akantu. Keep it up bro and sis.
  • Kiki7 years ago
    Ntinukadutere iseseme shyiiweee
  • Nancy7 years ago
    Dallas urandangije.uhimbye ikinyoma ugikubita aho erega ushushiraho n akadomo?gusa byo inkuru zaba ziteye iseseme.uwagiye muri wc uwakoroye uwarutse ibyo ni ibiki?murakabya kutubwira nibitari I teressant.TWABAHAZE PEEE
  • Nana7 years ago
    Olivie volcano ahora inaha aje kureba mach zitandukanye halimo ba messi . Sindabona ama pfoto kubinyamakuru..uko mbibona aba yahaye aba banyamakuru nka bitanu. Cyangwa icumi.
  • Musaza7 years ago
    Icyo nkundira iyi family ibarusha ubwejye ntijya ibitaho cg ngwibasibize kubera baziko amashyari na matiku n'ubugambo byabarenze bajye bahora babarwaza imitima kuko abana Nyagasani yabatunze inkoni kdi Uwiteka aziko mubarwanya imivumo yanyu azajya ayibahera imigisha congz family clement & Butera
  • Lili7 years ago
    Uyu mu muntu mbona aho yarongoreye uliya mugore wa safi .asigaye ameze nki kigoryi. Ubonye iyo atwereka ali kureba mach. Ubuse mwabasore mwe bikigali murabona bitalicanze.
  • 7 years ago
    ariko ikibazo nikihe kubabagenda gutembera ko nyagasani yabatunze inkoni koko
  • Ishimwe7 years ago
    Icyo nkundira iyi family irihariye kbs ntiyita kubihuha or injury zokubaca intege mwaciye muri vyinshi ibi sivyo byabatera ikibazo .naho abandika amateshwa ubanza mwarabuze ivyo muvuga nukuri umuntu utekereza arifata akavuga ubusa kwel ndebera nkuyu NGO ni Rafik ufitr hafi yantabwo kbs .Butera and Ishimwe Imana ijye ibifashiriza muri vyose ibibigambo vyaba ahubwo bijye bibatera imbaraga.
  • serindwi laurent7 years ago
    woooooow bravooooooo abavuga bavuge nibisanzwe rata nimwidoge mumuryango wanyu biranejeje kuba ukunda Chelsea aho rwose turikumwe
  • Ozil faon7 years ago
    Hhh ariko muvunwa nimitwaro mutikoreye kbsaa, umuntu nka Rafiki ufite ibitekerezo nk ibya mongole wagirango wavukiye lab mn! niba ubwenge bwawe buza mubyiciro byibuze wisubireho kbsa!Knowles k mutima ibikorwa birivugira waaaa!keep it up mom!!
  • wawu7 years ago
    basebya knowless bavuga knowless ati nkomeze urugendo wenye wivu mutajinyonga mere butera numutware wawe Clement I wish u all the best abavu mubireke mwarakererewe ntacyo mwakora amazi yarenze inkombe
  • Amos7 years ago
    NONE SE KO MBONA BIBABAJE BAMWE MURI COMMENTS NSOMYE??? NDUMIWE PEE ISI IGEZE HABI HO UMUNTU AGERA KU BYIZA BIGASHENGURA IMITIMA YA BENSHI, MBONYE I NIGGA ZITOTOMBA UBWOBA BURANYICA, ESE UBWO UWAMUBEGEREZA NTIMWAMWICISHA IMIHORO NIBA ARI UKO MUMUTUKA NYRI COMMENTS MUTANEGERANYE????? NDUMIWE PEEE, HARI IMITIMA IBA YUZUYE UBUGOME N'UBUJIJI IBA IGOMBA GUHINDUKAAA, MU RWANDA TURACYAFITE ABANTU BAFITE IMITIMA YA KINYAMASWA PEE, KAGAME AKENEYE GU TRANSFORMA INJIJI DUSIGARANYE NKEYA,. UBWO BIRABARIYE KO BAGIYE MU BWONGEREZA!!?? CLEMENT NA BUTERA NKUNDA UKUNTU MUTAJYA MUTA UMWANYA KU NK IZI!!! MUJYE MUKOMEZA URUGENDO IMANA IRABAKUNDA





Inyarwanda BACKGROUND