“Twarakubuze,turubatse,twarabyaye,amashami yarashibutse,izina ryawe ntirizibagirana,Dukomeje kusa ikivi wasize ,intimba tugendana ku mutima ntizashira ,gusa ubuzima burakomeje” Ayo ni amwe mu magambo Sandrine Isheja Butera yanjujije ku rukuta rwe rwa Instagaram.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Intagaram, Isheja Butera Sandrine umunyamakuru wa KISS FM ukunzwe muri iyi minsi, yasangije abamukurikira ubutumwa bw’ishavu ahorana ry’umunsi w’amateka adashobra kwibagirwa. Ni umunsi se umubyara Dr Butera Guilllame yiciweho,muri Mata 1994 mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi azize uko yavutse, agwa aho ayari yahungiye mu cyahoze ari intara ya Butare,ubu ni mu Majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Nyanza.
Sandrine na se Butera
Kuba ataranabona umubiri wa se ngo byibura amushyingure mu cyubahiro, Sandrine Isheja asanga ari umutwaro ukimuremereye. Yagize ati “Ndibuka data wambyaye, Dr Butera Guilllame wishwe muri genocide yakorewe abatutsi yiciwe I Nyanza ya Butare aho yari yahungiye. kugeza uyu munsi ntiturabona umubiri we ngo tumushyingure mu cyubahiro turuhuke, papa iruhukire mu mahoro”
Icyakora ngo n'ubwo ari umutwaro ariko ubuzima bwarakomeje ndetse n’inzira yusa ikivi cy’umubyeyi we ayigeze kure, gusa ngo intimba ku mutima we, yo ntiteze kuzashira. Yagize ati:“Twarakubuze….turubatse…twarabyaye, amashami yarashibutse, izina ryawe ntirizibagirana, dukomeje kusa ikivi wasize, intimba tugendana ku mutima ntizashira, gusa ubuzima burakomeje."
Sandrine Isheja wahawe ubutumwa bw’ihumure, bumukomeza mu bihe bikomeye yibuka umubyeyi we yakomeje nawe abandi bafite igikomere nk’icye ku mutima. Yagize ati “Impore wowe wasigaye wenyine, Ihorere wowe utarabashije gushyingura abawe, komera wowe wacitse ku icumu, duharanire kubaho kandi neza, kongera kubaho ni bwo butwari”
Sandrine n'umygab we Peter Kagame
Isheja Butera Sandrine w’imyaka 30 y’amavuko, iruhande rw’umwuga w’itangazamakuru ni umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye na Kagame Peter bashakanye mu mwaka wa 2016 muri Nyakanga.
TANGA IGITECYEREZO