RFL
Kigali

ISESENGURA: Kuki Ama G na Jay Polly baririmbiye intebe?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/08/2016 14:48
9


Tariki 26 Kanama 2016 nibwo Ama G na Jay Polly bamuritse album ’Ubuzima bwanjye’ bafatanyije mu gitaramo cyabereye kuri Petit Stade i Remera, kirangwa n’ubwitabire buri hasi cyane hafi ya ntabwo kuko cyarimo abantu batageze ku ijana habariwemo n’abinjirijwe ubuntu.



Mu isomo ry’amateka, iyo umwarimu yajyaga kutwigisha ihanguka ry’ubwami runaka bwahoze bukomeye, yabanzaga kutwereka impamvu za kure (causes lointaine) zateye ihanguka ry’ubwo bwami.

Mu gusesengura icyateye kutitabirwa kw’igitaramo cy’imurikwa rya ‘Ubuzima bwanjye’ cyari cyateguwe na bamwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop nabyo reka tubihere ku mpamvu za kure, bamwe bashobora kuba batibukaga.

Hari hakunzwe Tuff Gang si Jay Polly …no muri 2014 yateguye imurikwa rya album haza abantu 8

Ntiwaba ubeshye uvuze ko injyana ya Hip Hop yamamajwe mu Rwanda n’itsinda rya Tuff Gang kuva ryashingwa muri 2008. Iri tsinda ryari rigizwe na  P-Fla, Jay Polly, Fireman, Bull Dog na Green P. Uko imyaka yicumaga niko ryakomezaga kwigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda cyane cyane urubyiruko, abakuze nabo bakomeza kubona ko injyana ya Hip Hop atari iy’ibirara nk’uko benshi muribo babyibwiraga. Tuff Gang yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe nka:Kwicuma,inkongoro y'umushimusi,umunsi w'imperuka remix n’izindi zinyuranye.

Tariki 30 Kanama 2014 nibwo Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari rihataniwe ku nshuro ya 4. Ikigaragaza ko itsinda rya Tuff Gang ariryo ryari rifite ingufu kurusha izina ‘Jay Polly’, ni uko abafana b’injyana ya Hip Hop muri rusange bashyize hamwe bamuha umurindi mu irushanwa rya PGGSS 4 abasha no kuryegukana.

Nyuma yo gutwara PGGSS 4, agatangira kutumvikana na bagenzi be akanagaragaza inshuro nyinshi ko badahari yakora muzika kandi agatera imbere, Jay Polly yakoze ibitaramo binyuranye ariko ababyitabira bakabarirwa ku ntoki. Igitaramo cyasize umugani ni imurikwa rya album ye ‘Ikosora’ cyagombaga kubera i Rubavu  yateguye tariki 31 Ukuboza 2014(nyuma y’amezi 4 gusa atwaye PGGSS 4), cyitabirwa n’abantu umunani, gihita gisubikwa nyamara cyaramamajwe uko bishoboka kose.

Jay

Ni amateka yisubiyemo. Iki gitaramo cyasubitswe nyuma y'uko cyitabiriwe n'abantu 8 gusa

Maurice, mukuru wa Jay Polly, wari umunyamakuru wa  Flash Fm(icyo gihe) ari na we wari ushinzwe kucyamamaza yavuze ko batunguwe cyane no kubura abantu ku munota wa nyuma kuko iby’ingenzi byose bari babikoze.

Ati “ Twamamaje neza uko bishoboka, radio ya Rubavu yari iri kubidufashamo kuko twari twarabahaye n’amatike y’ubuntu yo gutanga mu biganiro byabo,ama afiche(ibyapa byamamaza)byari bimanitse mu mujyi hose bifite format ya A3 meza. Tugeze aho igitaramo cyagombaga kubera saa tatu, saa yine zigera ntabantu bahari, igitaramo turagisubika turataha.”

Uku kwitandukanya na bagenzi be batangiranye mu itsinda rya Tuff Gang kandi abihenuyeho, ni uburyo bwiza bwo gukumira abafana benshi bakunda Tuff Gang nk’itsinda aho gukunda izina Jay Polly gusa. Iyi ikaba ari n’imwe mu mpamvu(cause lointaine) yatumye igitaramo cye na Ama G the Black kititabirwa n’impirimbanyi za Hip Hop.

Ama G The Black na we afite ubunararibonye buke mu gutegura imurikwa  rya album

Ama G The Black ni umwe mu baraperi bafite abafana ariko utajya uha umwanya uhagije itegurwa ry’ibitaramo bye. Urugero rufatika ni igitaramo cyo kumurika album ye yise  ‘Nyabarongo’ cyari giteganyijwe kuba tariki ya 27 Gashyantare 2015, kikabera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ahahoze ari NUR.

Mu buryo butunguranye nticyabaye kubera ko Ama G yagiteguye atabanje kwandikira ubuyobozi bwa Kaminuza ngo bumuhe uburenganzira bwo kuhakorera igitaramo.

Iki gitaramo cya Ama G kikimara kuburizwamo we yavuze ko yacyimuriye tariki ya 6 Werurwe 2015 na none kikabera muri Grand Auditorium ya Kaminuza i Huye. Byongeye gutungurana Ama G ntiyakora igitaramo ndetse birangira adakoze igitaramo cyo kumurika ‘Nyabarongo’. Nubwo yari agiye kumurika album yafatanyije na Jay Polly, ntakidasanzwe  Ama G yari gukora ngo imitegurirwe y’imurikwa rya ‘Ubuzima bwanjye’ irusheho kugende neza .

Nubwo ibyapa biyamamaza byari byakozwe, iyi album Ama G ntiyigeze ayimurika

Kuba n’ibindi bitaramo byo kumurika album byabo bitarateguwe neza cyangwa ntibyitabirwe n’impamvu za kure zigaragaza ko n’imurikwa rya album yabo bari bafatanyije itari kuba ari nta makemwa. Gusa si izo mpamvu gusa kuko hari n’izo twakwita impamvu mbarutso zatumye bisanga bari kuririmbira intebe ari nazo tugiye kugarukaho mu bika bikurikira.

Basubiranyemo n’umujyanama wabo urugamba rugeze ahakomeye

Tariki 19 Kanama 2016, habura iminsi mike ngo igitaramo kibe, uwari umujyanama w’aba bahanzi yatangaje ko ahagaritse gukorana nabo kandi ko iby’igitaramo cyo kumurika album ‘Ubuzima bwanjye’ atakibirimo. Uku kwabaye ugushegeshwa gukomeye kuko umujyanama wabo ari we mbere yaho wari uri kwiruka mu itegurwa ry’igitaramo ndetse akaba ari na we wahamagaye abahanzi bagombaga kukiririmbamo.

Kuba yari abasezeye habura icyumweru kimwe gusa, byari kugorana ko Jay Polly na Ama G bakora ‘repetitions’ ngo baniruke mu migendekere myiza y’igitaramo ngo byose babishobore.

Wizikid i Kigali, Wiz Kid mu itangazamakuru, Wizikid ku byapa byo ku muhanda kugeza no kuri ‘Bus’ zitwara abagenzi

Nubwo Wizikid ari umuhanzi ukomeye ariko kwitabwirwa kw’igitaramo cye byanaturutse ahanini ku buryo cyamamajwe. Mbere y’ukwezi nibwo hatangajwe ko Wizikid azitabira Mutzig Beer Fest 2016. Kuva icyo gihe iri zina ryakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru kugeza ku munsi nyi'rizina w’igitaramo. Ibyapa byamamaza igitaramo cye wabisangaga bimanitse hose ku mihanda ya Kigali kugeza n’aho byashyizwe kuri bus zitwara abaganzi. Abakoze ibi ‘ntibahambaga imbwa’ kuko bari bazi umusaruro wabyo.

Ku rundi ruhande byari bigoye kubona icyapa na kimwe muri Kigali kigukangurira kwitabira igitaramo cya Jay Polly na Ama G. Mu itangazamakuru, kwamamazwa kw’iki gitaramo  byari ku rugero rwo hasi hafi ya ntabyo.

Igitaramo cya Jay Polly na Ama G cyagombaga kuba umunsi umwe mbere y’uko Wizikid akorera igitaramo i Rugende. Kuba yari aje mu Rwanda ku nshuro ya mbere kandi akaba afite abafana benshi bakunda ibihangano bye, kongeraho uburyo igitaramo cye cyamamajwe cyane birumvikana ko umukunzi wa muzika wifuzaga kureba ibi bitaramo byombi byari kumugora kujya kureba imurikwa rya ‘Ubuzima bwanjye’(nta n'umuhanzi mushya cyangwa ikindi kidasanzwe yabwiwe kiri buhabere) kuri  2000 FRW ngo bucye anajye kwishyura 10.000 FRW arebe Wizikid, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika muri iki gihe.

Kwinjira aha muri VIP yari 5000 FRW, ahasanzwe 2000 FRW

wizkid

wizkid

Ubwitabire bwinshi ubona si uko kwinjira muri iki gitaramo cyaririmbyemo Wizikid byari ubuntu ahubwo yari 10.000 FRW

Hip Hop na muzika muri rusange birakura nk’isabune?

Ubwo batangarizaga inyarwanda.com ibyerekeye ubufatanye bwabo mu mpera za Gicurasi 2016, Jay Polly yavugaga ko bizagira umusaruro ukomeye ndetse ko igitaramo bateguraga cyagombaga kugarura abafana ba Hip Hop mu bitaramo n’aba muzika muri rusange, hagacika umuco wo kumurikira album mu tubari.

Icyo gihe Jay Polly yagize ati “Icya mbere ni ukugarura isura ya Hip Hop isa nk’aho yatakaye. Kera twakoraga ibitaramo bya Hip Hop, ugasanga ni igitaramo koko kinini,…muri Petit stade abantu bakaza kandi bagataha bishimye …nyuma yaho hari ibintu byaje kwaduka muri za njyana za Afrobeat ukumva ngo abantu bari gukorera ‘Launch’ mu tubari…iyo sura niyo dushaka gukuraho tukagarura isura y’igitaramo kiremereye, cyanyacyo…”

Igitaramo kiremereye Jay Polly yavugaga cyitabiriwe n’abatageze ku ijana. Ibi bikaba byatera kwibaza niba iki cyaba ikimenyetso cy’uko bizagorana ko umuhanzi nyarwanda cyangwa abahanzi bishyize hamwe bakongera gutegura igitaramo ahantu hanini bakabasha kubona abafana.

Reka nzose iyi nkuru nibaza nawe nkubaza nti’Ese bikomeje gutya, muzika nyarwanda ntiyaba ikura nk’isabune?’. Niba igisubizo cyawe ari yego, ni iki ubona cyakorwa abahanzi nyarwanda bakarushaho kongera gutegura ibitaramo bikitabirwa nk’uko byahoze mu myaka ya 2008,2009 na 2010?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habineza olivier7 years ago
    Inyarwanda murabahanga turabemera izi cause lointaine mwaduhaye nizo kabisa gusa umunyarwanda aravugango abishyize hamwe ntakibananira jay polly najye down asabe bagenzibe imbabazi ntawe uzamuseka ubundi bongere batwereke hip hop nyayo naho ubundi ndabona agiye kubaka kuri wamusenyi yajyaga aririmba.kd siwe gusa kuko nabagenzi be bahoranye muri tuff G nabo ntacyo bakwigezaho umwe umwe uzumve ubukana bwa Bull dog cg ubwa Green P bwagiye nkanyomberi bashyire ibyubahiro hasi biyunge kd bazatera imbere.ikindi abahanzi babanyarwanda baratubeshya nigute bamara imyaka irenga itanu mumuziki bakabura live band music yabo bwite ?turashaka umuziki umwe wa bamakanyaga baririmba imbona nkubone naho ayo ma cede twarayahaze.Nigute umuhanzi ava Nigeria yizaniye ibyuma ariko abiwacu nabafite gitari nimbarwa hhhhhhh nzaba ndeba kd subukeneahubwo habura ubufatanye niyo mwakwihuza muri abahanzi batanu mukigurira ibikoresho bya musica ntabwo mwakoresha igitaramo ngo haze abantu ijana nkibyabaye kuri jay polly abwrirwa benshi akumwa na beneyo
  • mimi7 years ago
    Icyakorwa nuko abahanzi bajya bareka kutwihenuraho bakamenya ko tudahari izo album zabo batazimurika. Nawe se baradutuka ejo ngo muze muturebe mutwumve tuabaririmbire ukagirango baturirimbira kubuntu. Bamenyeko n'inyagasambu rirema di tuzajya nahandi
  • 7 years ago
    Bihangane
  • Wharteur 7 years ago
    Nibihangane nta mugabo usaza adasebye
  • Tom7 years ago
    Abahanzi nyarwanda nta njyana bamaramo kabiri! Ubu ejobundi nihaza injyana yo muri ghana igafata nibyo bose bazakora, ntukimenya uririmba hip hop, ntukimenya uririmba R&B, byose ni afro beat cyangwa skelewu; bakorera utubyiniro na za salons de coiffure, ubwo se najya mu gitaramo kumva umuntu urapa muri beat ya Wizkid kandi ahibereye? Ninko kujya kumva Rhumba ya ziggy55 Fally Ipupa yaje! Abanyamakuru, abahanzi bashoboye mubegezayo ngo ntibatanga ruswa, ngo bariyemera n'ibindi kandi muhaye agaciro ubushobozi bafite mutabagoye namwe ibiganiro byanyu byagira agaciro cyangwa mugashyiraho contracts za promotion zizwi! Uretse Clement n'andi mazu abarirwa ku ntoki, abandi baproducers banashoboye (Pastor P n'abandi) nta mazu ya muzika bakoreramo atuma abahanzi bakoreye albums zabo na promo bigira umurongo! Ubufatanye mu bahanzi ntabwo: mu gihe Chameleone aba yarazamuye W&R, cyangwa Diamond abikora muri Tanzania cyangwa na za Congo aho Koffi abyara abasitari barenze batatu ariko hano ugasanga Kayirebwa na ba Samputu nta na salle ya concert barashakira abaterankungacyangwa ngo bataramane n'abana bafite impano ntaho tugana! Ni birebire! Muzajyane muzika y'u Rwanda kwa Masasu ayisengere!
  • Tom7 years ago
    Muraho Mubyukuri mbona ikibazo ari abahanzi bavuka ari abakene Iyo bamaze kubona akantu bahita bahinduka bakitandukanya nabandi
  • 7 years ago
    Iyi nkuru yanditse neza kabisa. Jay Polly asigaye ari umwiyemezi cyane na AMAG natamuva inyuma azashiduka ntamufana akigira. Gutegura igitaramo si imikino. Babonaga Bralirwa ibibategurira bakagenda baririmba bakagira ngo ni ibintu biba byoroshye?Nizere ko ukuri bakubonye, hanza aha birakomeye
  • Jay Z7 years ago
    Aba bahanzi nyarwanda batangira kuririmba batunzwe na chapatti tukabashyigikira,hanyuma twamara kubateza imbere bakihindura ibigirwamana,bagatangira gusubiranamo ubwabo ugasanga batangiye imvugo za nkurusha ifaranga.ntibaziko mu Kirundi ryitwa amahera.nibace bugufi bafashanye babane bubake umuziki hamwe,gusa jay p we yarenze ihaniro niyegere abakuru bamuamure.
  • Jado7 years ago
    Erega nibagaruke kuri Gakondo umusaza PFLA abagaruremo hip hop nyayo. Niwe utarataye gakondo kandi ubishoboye.





Inyarwanda BACKGROUND