Abenshi mu bafite ubumuga butandukanye bakomeje kugaragaza ko nabo bashoboye byinshi bitandukanye nk’uko baraye babigaragarije mu gitaramo cyabereye muri One Love, ahazwi nko kwa Rasta mu mujyi wa Kigali.
Mu iserukiramuco rya East African Night of Tolerence hagaragayemo impano zitandukanye n’udushya mu mikino n’imbyino zizwi nka Dance Contamporaire aho ubyina aba atanga ubutumwa ku bamukurikiye.
Imbyino zitanga ubutumwa ku bazikurikiye
Nk’uko umuyobozi wa EANT Festival yabitangaje, bifuje guhuza iri serukiramuco n’umunsi mpuzamahanga wahariye abafite ubumuga wari wabaye ku munsi w’ejo. Iri serukiramuco kandi ryagaragayemo impano zo kumurika imideri byakozwe n'abafite ubumuga ndetse harimo n'umuvugo ugaragaza uburyo abagore bajya baba abanyantege nke kandi mu by'ukuri ari abanyembaraga.
Umuyobozi wa EANT Festival yasobanuye ko bahuje iri serukiramuco n'umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga kugira ngo bagaragaze ko bashoboye
Abafite ubumuga bamuritse imideri mu buryo bubereye ijisho
Umunyakenya yavuze umuvugo yise Tachim
Bafashe ifoto y'urwibutso
Abafite ubumuga bagaragaje impano zinyuranye bafite
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO