RFL
Kigali

Iserukiramuco rya EANT ryagaragayemo ubushobozi bw’abafite ubumuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/12/2017 15:37
1


Abenshi mu bafite ubumuga butandukanye bakomeje kugaragaza ko nabo bashoboye byinshi bitandukanye nk’uko baraye babigaragarije mu gitaramo cyabereye muri One Love, ahazwi nko kwa Rasta mu mujyi wa Kigali.



Mu iserukiramuco rya East African Night of Tolerence hagaragayemo impano zitandukanye n’udushya mu mikino n’imbyino zizwi nka Dance Contamporaire aho ubyina aba atanga ubutumwa ku bamukurikiye.

EANT

Imbyino zitanga ubutumwa ku bazikurikiye

Nk’uko umuyobozi wa EANT Festival yabitangaje, bifuje guhuza iri serukiramuco n’umunsi mpuzamahanga wahariye abafite ubumuga wari wabaye ku munsi w’ejo. Iri serukiramuco kandi ryagaragayemo impano zo kumurika imideri byakozwe n'abafite ubumuga ndetse harimo n'umuvugo ugaragaza uburyo abagore bajya baba abanyantege nke kandi mu by'ukuri ari abanyembaraga.

EANT

Umuyobozi wa EANT Festival yasobanuye ko bahuje iri serukiramuco n'umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga kugira ngo bagaragaze ko bashoboye

EANT

Abafite ubumuga bamuritse imideri mu buryo bubereye ijisho

EANT

Umunyakenya yavuze umuvugo yise Tachim

Abafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumuga

Bafashe ifoto y'urwibutso

Abafite ubumugaAbafite ubumuga

Abafite ubumuga bagaragaje impano zinyuranye bafite

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • byuka6 years ago
    Tugushimiye ko wahesheje abafite ubumuga agaciro.Imana ibahe umugisha.Yes they can!





Inyarwanda BACKGROUND