RFL
Kigali

Meghan ugiye kurongorwa n’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry ntazatahirwa ubukwe na Papa we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2018 18:15
0


Habura iminsi ine ngo ubukwe butahe! Thomas Mark Markle Sr w’imyaka 73 ise w’umukinnyi wa filime Meghan Markle ugiye kurushinga n’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry ntazitabira ubukwe bw’umukobwa we bitewe n’uburwayi.



Ubukwe bwa Prince Harry w’imyaka 33 na Meghan Markle w’imyaka 36 y’amavuko buteganyijwe kuba tariki ya 19 Gicurasi 2018. Mu itangazo ryasohowe na Kensington Clerk ishinzwe gutangaza amakuru y’Ibwami ari naho Prince Harry atuye, yavuze ko impamvu itumye Se wa Meghan Markle atazitabira ubukwe ariko afite indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso’.

Bagize bati: “Ibi ni ibihe bitoroshye kuri Meghan Markle mbere y’ubukwe bwe. We na Prince Harry babashije kumva ko Bwana Markle Sr atazitabira ubukwe bwabo bitewe n’ibibazo by’ubuzima.” Hari andi amakuru ariko atangwa na bamwe mu bantu ba hafi ya se wa Meghan batangaza ko uyu musaza yanze kwitabira ubukwe bw’umukobwa we atinya gufotorwa, ngo afite ubwoba bw’uko yasebya umwana we. TMZ yanditse ko uyu musaza yafashwe n’indwara y’umutima mu minsi itandatu ishize ndetse n’abaganga barabyemeje.

Iki kinyamakuru kandi kinavuga ko uyu musaza adashaka kuramukanya n’ab’ibwami. Kugeza ubu ntarahura n’umusore ugiye kurongora umukobwa we, gusa muri iki cyumweru biravugwa ko azahura n’umwamikazi w’u Bwongereza na bamwe bo mu muryango w’i Bwami.

Doria Ragland w’imyaka 61 y’amavuko usanzwe ari umwarimu w’umukino wa Yoga mu mujyi wa Los Angeles ni we ubyara Meghan Markle. Azitabira ubukwe bw’umukobwa we Meghan Markle bikaba bivugwa ko ashobora kuzinginga umugabo we akamufata akaboko bakajyana mu ngoro izaberamo ubukwe bw’umwana wabo.

meghan markle

Ise wa Meghan ni uwo uri i bumoso yitwa Thomas Markle Sr

BBC yo iravuga ko bitarasobanuka neza kugeza ubu niba koko uyu musaza azitabira ubukwe bw’umukobwa we. Iyi nkuru ikomeje gucicikana mu binyamakuru nyuma y’uko uyu musaza yatangarije ikinyamakuru TMZ ko atazitabira ubukwe bw’umukobwa we. Ni mu gihe ariko Samantha uvukana na Meghan Markle we avuga ko Papa we ashobora kuzitabira ubukwe aramutse ameze neza kuri uriya munsi. Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’ibwami byo biti ‘Ni ibihe bitoroshye kuri Meghan Markle'.

Hari amafoto amaze iminsi acicikana mu binyamakuru agaragaza uyu musaza ashakisha ikoti ryo kuzambara ku munsi w’ubukwe ndetse hari n’andi amugaragaza asoma ibinyamakuru areba ibivugwa ku mukobwa we. Uyu musaza atuye mu mujyi wa Mexico yabaye umuhuzabikorwa kuri Televiziyo nyinshi nka 80s Tv we n’ikipe bakoranaga yegukanye ibihembo bibiri bya Emmy Awards.

Yatandukanye n’umugore we Doria Ragland ubwo umukobwa we Meghan Markle yari afite imyaka itandatu. Thomas Mark Markle afite abana babiri barimo Samantha yabyaye ku mugore wa mbere. Yirukanywe ku kazi mu myaka ibiri ishize ashinjwa kunyereza umutungo wa Televiziyo yakoreraga.

Meghan Markle we yivugira ko ari umukobwa wa Se,  ati “Ni byiza kuba abantu bavuga ko ndi umukobwa wa Data, yanyigishije kuroba ifi, kwandika no gukina filime, nabaga ndi kumwe nawe igihe kinini twatembereye mu mujyi wa Tokyo, tukarya inkoko n’imboga z’ubwoko butandukanye.”

ubukwe

Ubukwe bw'aba bombi buhanzwe amaso n'isi yose

Televiziyo France 2-franceinfo: Guhera saa 9:55 am, mu kiganiro kizakorwa na Julian Bugier ndetse na Stéphane Bern, bazatambutsa imbonankubone (Live) ubukwe bw’igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle ndetse no kuri TV5 Monde ubu bukwe buzaba bucaho.

Televiziyo M6: kuwa 19 Gicurasi, yateguye gahunda mu buryo bukurikira, ku isaha ya 10:40 umunyamakuru Nathalie Renoux azavuga kuri ubu bukwe mu minota icumi gusa; 10:50 bazakora icyegeranyo ku bukwe bwa Prince Harry na Meghan kuva bakundanye kugeza barushinze.

Saa 11:35 Ubukwe bwa Prince Harry na Meghan buzaba butangiye, abanyamakuru Nathalie Renoux, Jerome Carron bafatanyije na Michel Serra bazakomeza kubwira abakurikiranye Televiziyo uko imihango ikurikirana. Ku isaha ya saa Saba, bazanyuza ubu bukwe imbonankubone kuri Televiziyo. Ubu bukwe kandi buzerekanwa n’izindi Televiziyo nka TF1-LC1, BFMTV n’izindi nyinshi.

prince






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND