RFL
Kigali

Ise wa Diamond yamusabye kumuhesha icyubahiro amutumira mu bukwe bwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2018 12:34
0


Abdul Juma, umubyeyi w’umunyamuziki Nasibu Abdul wamenyekanye nka Diamond Platnumz yamusabye kumutumira mu bukwe bwe nk’ikimenyetso cyo kumuhesha icyubahiro mu bandi. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi atangaje ku mugaragaro ko agiye gukora ubukwe muri Gashyantare 2019.



Mu minsi ishize nibwo Diamond yifashishije imbuga nkoranyambaga atangaza y’uko agiye gukora ubukwe n’umukobwa wo muri Kenya usanzwe ari umunyamakuru witwa Tanasha Donna [Zahara Zaire]. Mu kiganiro kandi yahaye Wasafi TV, yavuze ko azarushingana n’uyu mukobwa wa NRG Radio mu mezi atatu ari imbere, kuwa 14 Gashyantare 2019.

Aganira na Showbiz Xtra, Ise wa Diamond yavuze ko n’ubwo atarabona ubutumire mu bukwe bw’umwana we, yifuza ko yazamutumira mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro mu bandi. Yagize ati “ Ntabwo nigize mbwirwa ibijyanye n’ubukwe uretse ko mbyumvana abantu babivuga. Niteguye gushimisha Imana kubwo gushimisha umwana wanjye ugiye gukora ubukwe. Ndamusaba kutazibagirwa kuntumira, kuko naramuka atampamagaye nzmubona afite ubwoba, kandi nanjye nzababara,”

Diamond yemeje ko azaruhinga na Tanasha muri Gashyantare 2019

Mushiki wa Diamond, Esman ndetse na Nyina, Bi Sandra baherutse gutangaza ko bishimiye icyemezo Diamond yafashe cyo kurongera umukobwa udafitanye kururu kururu n’ab’amazina azwi. Bombi bagiye bitambika mu rukundo rwa Diamond, bashinja bamwe mu bakobwa bakanyujijeho ko badakunda Diamond gusa ahubwo ko bafite n’abandi bareba.

Diamond agiye kurushinga nyuma y'iminsi ashwanye byeruye na Zari.

Ise wa Diamond yamusabye kuzamutumira mu bukwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND