RFL
Kigali

Isango Star igiye gusangira iminsi mikuru n'abakunzi bayo mu bitaramo bizitabirwa n’ibyamamare mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/12/2017 7:09
0


Umwaka wa 2017 uri kugana ku musozo, iminsi mikuru yamaze kugera aho abantu banyuranye batangiye gutegura impano zo guha inshuti zabo. Isango Star yamaze gutegura ibitaramo byo gusangira iminsi mikuru n’abakunzi bayo bo mu ntara zinyuranye aho yatumiye abahanzi banyuranye.



Ibi bitaramo byo gusangira iminsi mikuru n’abakunzi ba Isango Star byiswe ‘HashTag Tours’ bizabera mu mijyi itandukanye; Kayonza, Nyamata ndetse na Kigali aho ku ikubitiro bazahera i Kayonza ahitwa East Land Hotel tariki 15 Ukuboza 2017, hakazakurikiraho mu mujyi wa Kigali muri Car wash tariki 16 Ukuboza 2017 no mu mujyi wa Nyamata ahazabera igitaramo tariki 17 Ukuboza 2017 kuri Connect Bar.

Nkuko umunyamakuru wa Isango Star Phil Peter yabibwiye Inyarwanda.com ngo ibi bitaramo bya ‘HashTag Tour’ babiteguye mu rwego rwo kugira ngo bifatanye n'abakunzi babo cyane ko umwaka wose uba urangiye babanye neza bityo bakaba bagomba kubashimisha mu mpera z’umwaka bakishimana nabo ari nako babyinana umuziki. 

IsangoIbitaramo bya 'HashTag' Isango Star igiye gusangiriramo n'abakunzi bayo

Ibi bitaramo bizajya bitangira saa cyenda z’amanywa. Kwinjira bizaba ari igihumbi cy'amafaranga y’u Rwanda (1000frw) mu gihe  abahanzi bazataramira abakunzi ba Isango star na muzika muri rusange ari; Diplomate, Riderman, Nasson, Evanny bo mu Rwanda na Vampino umuhanzi w’icyamamare muri Uganda ndetse na Miss Erica umuhanzikazi w’Umurundi ukorera umuziki mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND