RFL
Kigali

Isabukuru ya Tiffah wa Diamond igeze kure itegurwa mbere y'amezi 3

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2016 17:14
0


Mu gihe Diamond Platnumz n’umuryango we Zari bitegura kwizihiza isabukuru y’amavuko y'umukobwa wabo Tiffah wujuje umwaka umwe amaze asesekaye ku isi,abatari bacye muri Tanzania batewe amatsiko n’uyu munsi dore ko yatangiye gutegurwa mbere y’amezi 3 ngo ibe.



Uyu mwana w’icyamamare Diamond Platnumz, Tiffah azuzuza umwaka umwe  taliki ya 6 Kanama 2016. Igikomeje gutangaza benshi  muri iki gihugu ni uko imyiteguro y’iyi sabukuru ihagaze dore ko wagira ngo ni umunsi mukuru w’igihugu cyangwa ibindi birori bidasanzwe bigiye kuba muri icyo gihugu.

Binyujijwe ku rukuta rwa Instagram ya Tiffah imfura ya Diamond ariko ikurikiranwa n’ababyeyi be banditse basaba ibigo bikomeye bisanzwe bitegura ibitaramo gupiganira itegurwa ry’iyi sabukuru y’uyu mwana. Kuba bari kuyitegura mu buryo budasanzwe ni bimwe mu biri guteza urujijo,bamwe bakaba bibaza icyo iyi sabukuru ihatse bakurikije urwego irimo gutegurwaho.

Tiffah

Mu ivuka rya Tiffah,ifoto ya mbere y’uyu mwana wa Diamond na Zari yagaragaye nabwo bakayerekana baterekana isura ye, ni iya nyina wa Diamond wari uteruye uru ruhinja rwavutse tariki 6 Kanama 2015. Tiffah bamuhishaga mu maso kuko bari banze kwerekana isura ye bitewe nuko ifoto ye yari iri ku isoko aho yari itegerejwe kugurwa n’ibigo bikomeye kugira ngo ikoreshwe mu kwamamaza.

Tiffah

Mu gihe uyu mwana w’umukobwa yari ataravuka, Diamond na Zari bakomeje kwerekana ko bamutegerezanyije amatsiko n’ibyishimo byinshi, bakaba baragiye bagaragaza amafoto y’inda ya Zari wari uri hafi yo kubyara, aya mafoto akaba yarabaga aherekejwe n’amagambo yerekana ko uyu mukobwa bitaga Umwamikazi azasusurutsa urukundo rwabo bombi.

Tiffah

Zari Hassan

Diamond na Zari hamwe na Tiffah ubura amezi 3 akuzuza umwaka umwe

By Abdou Bronze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND