RFL
Kigali

Iryagwiriye Orchestre Impala ni na ryo ryagwiriye Tuff Gangz, amatsinda yasenyutse mu buryo bwenda gusa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/06/2017 11:17
0


Nubwo nta wahuza aya matsinda bikaba nta n'uwayagereranya cyane ko buri rimwe rifite ibigwi byaryo ndetse nta nubwo yamamariye mu gihe kimwe gusa iyo usubije amaso inyuma usanga aya matsinda hari amateka benda guhuza bigahumira ku murari ku isenyuka ryayo.



Tuff Gangz ni itsinda ryanyuzemo abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, ni itsinda ryamamaye ndetse riyobora igihe kitari gito abandi bahanzi bose baririmbaga injyana ya Hip Hop nubwo bari bahanganye n'abandi bataboroheye barimo Riderman, K8 Kavuyo, Diplomate, DMS, Pacson n'abandi gusa magingo aya iri tsinda ryamaze kuba amateka dore ko ryamaze gusenyuka nubwo izina ryabo ricyanditse mu bitabo bya leta aho baribarurije.

Orchestre Impala yo biba bigoye kuyivugaho byinshi, iri ni itsinda buri munyarwanda azi cyangwa yumva ndetse buri wese yumva yaterwa ishema nuko ribaho mu gihe ahari, iri tsinda mu myaka yaryo ryayoboye umuziki w’u Rwanda ndetse riba rimwe mu matsinda ya muzika yamamaye cyane mu Rwanda ndetse no mu karere yewe no hanze dore ko bahakoreye ibitaramo bitari bike. Iri tsinda ryanasize umugani ugira uti "Nta cyabuza impala gucuranga.", bishaka kuvuga ko nta gahunda n'imwe ishobora kubaho yatuma Impala zidatarama mu gihe zabigambiriye.

Aya matsinda tumaze kuvuga uko ari abiri rimwe ryatandukanye mu 1988 ari ryo Orchestre Impala naho Tuff Gangz isenyuka ahagana muri 2014, nubwo harimo ikinyuranyo cy’iyi myaka yose ariko aya matsinda abayazi yose basanisha itandukana ryayo nyuma yuko imbarutso y’isenyuka ry'aya matsinda isa neza neza.impala

Nubwo bari baramamaye Orchestre Impala yaje gusenyuka

Muri make uko Orchestre Impala zasenyutse...

Nkuko umusaza Mimi La Rose umwe mu batangije Orchestre Impala yabidutangarije mu kiganiro kirekire duherutse kugirana (dukomeje kubararikira) ngo hari mu 1988 ubwo iyi Orchestre yatandukanaga, aha byatumye tumubaza ku cyaba cyarateye gutandukana kw’iri tsinda maze avuga ko byatewe nuko hari hatangiye kuzamo kutumvikana no guterana amagambo mu bagize iri tsinda byatumye batandukana.

Uku guterana amagambo no kutumvikana ngo byaturutse ku kuba uwitwa Soso Mado umwe mu bacuranzi babahanga Impala zari zifite yarifashe agakora kasete ye wenyine abo bacuranganaga batabizi atarabibamenyesheje, ibi ngo byarakaje bagenzi be barimo Sebanani Andre, icyakora ngo umuriro warushijeho kwaka ubwo Soso Mado yatumirwaga kuri Radio Rwanda maze akaza gutegwa umutego n’umunyamakuru akanawugwamo bikarangira avuze nabi Sebanani Andre babanye mu Impala.

Iki gihe ngo Sebanani wakoraga kuri radiyo y’igihugu nawe yaje kumva ibyo mugenzi we yamutangajeho maze intambara y’amagambo n’umwiryane bitangira ubwo bituma uku guhangana gukura cyane ndetse nyuma y’inama yahuje abari bagize Orchestre Impala muri uwo mwaka wa 1988 ngo bafashe icyemezo ko buri wese agiye kwikorana ku giti cye. Ari naho n'abandi batangiye gukora amakasete yabo bwite urugero rwa hafi ikaba iya Sebanani Andre yanakunzwe cyane.

tuff gangz

Nubwo bari mu bari bafite abafana benshi ubu Tuff Gangz yamaze gusenyuka

Ibi byenda gusa nuko Tuff Gangz yasenyutse…

Ubundi abantu babona isenyuka rya Tuff Gangz mu buryo bwinshi ariko igihari cy’ukuri isenyuka ry’iri tsinda rishingiye ku kuba Jay Polly umwe mu bagize iri tsinda yaraje guca ruhinganyuma bagenzi be batangiranye agatangira gukora imishinga ye ku giti cye rimwe na rimwe ngo yashakwa mu mishanga y’itsinda ntaboneke nkuko bamwifuza. Ibi byaje kurakaza bagenzi be bari bayobowe na Bull Dogg batishimiraga ukuntu Jay Polly yabibese agakora imishinga ye ku giti cye ikintu bo bafataga nko kwikunda gukabije akibagirwa abavandimwe bakuranye.

Ibi byaje gukaza umurego muri 2014 ubwo Jay Polly yajyaga kumurikira abakunzi be ‘Album’ yise IKOSORA, iyi akaba yaragombaga kuyimurikira abakunzi be mu gitaramo yari yatumiyemo bagenzi be babanye muri Tuff Gangz, aba barimo Fireman, Bull Dogg ndetse na Green P bateye utwatsi ibyo kujya gufasha mugenzi wabo bashinjaga kwikunda agakorera inyungu ze aho gukorera inyungu z’itsinda banga kwitabira gusa Green P we arahagaragara kuko yari afitanye amasezerano na Touch Record ari nayo yari yafashije Jay Polly.

Kuva ubwo intambara y’amagambo n’umwiryane byahise bitangira baterana amagambo mu itangazamakuru ndetse bagashinjanya ibinyuranye biza kurangira basenye Tuff Gangz aho Bull Dogg, Green P ndetse na Fireman batangaje ko bavuye muri iri tsinda rya Tuff Gangz.

Nkuko byagendekeye Tuff Gangz ubwo aba basore bayivagamo bagakora itsinda rishya ryitwa Stone Church ndetse kugeza ubu rikaba ritarabona abafana nkuko byahoze yewe na Jay Polly usigaranya Tuff Gangz wamaze kwinjizamo abana bashya nabo bakaba batarerekana ko bafite abafana nkuko byahoze ninako byagendekeye Impala igihe zatandukanaga icyo gihe hari mu 1988-1989 baje gushwana, Impala zicikamo ibice bibiri, Mimi La Rose asigarana na Sebanani, maze Soso Mado, Kaliwanjenje na Rubangura Francois bashinga indi Orchestre ya bo bayita “Inyana ni iya mweru” abandi basigarana izina “Impala” icyakora bose babura abafana bituma bagenda batakaza abakunzi babo kugeza ubwo basa n'abasenyutse burundu basigara mu mateka gusa.

Tubibutse ko nubwo mu myaka mike ishize Impala zongeye kubura umutwe zifite amaraso mashya arangajwe imbere na Munyenshoza Dieudonne wamamaye mu ndirimbo zo kwibuka, kugeza ubu uwavuga ko iri tsinda ritabashije kugira izina nk'iryo ryahoranye rigitangira ntiyaba abeshye.

Turacyabararikira ikiganiro twagiranye na Mimi La Rose aho avuga byinshi ku Impala...

REBA HANO INAMA MIMI LA ROSE AGIRA ABAFITE UMUZIKI MU NSHINGANO KUGIRA NGO MUZIKA NYARWANDA ITERE IMBERE BINYUZE MU BATO...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND