RFL
Kigali

Irushanwa ryateguwe na Urban Boys ryongerewe igihe ku nyungu z'ababa mu ntara n'abanyeshuri-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/05/2018 18:02
2


Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Urban Boys ryatangaje ko ritangije irushanwa ku bahanzi bakizamuka abazaritsinda bakazabasha kujya bakorera muzika yabo muri studio ya Urban Boys yitwa Urban Record. Iki gikorwa cyaburaga iminsi mike ngo kirangire kuri ubu cyamaze kongererwa igihe mu nyungu z’abanyeshuri nabandi batuye mu ntara.



Iryo rushanwa ryatangiye ku wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 ryagombaga kuzasozwa kuwa 30 Gicurasi 2018 gusa kubera impamvu zinyuranye aba bahanzi bisobanuriye ngo bongejeho ukwezi rikazarangira tariki 30 Kamena 2018. Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizajya bikorerwa ku cyicaro cya Urban Record Label giherereye i Nyamirambo ku Kivugiza hafi y’amashuri mu mujyi wa Kigali. Umaze kwiyandikisha ahita ajya muri studio akaririmba ubundi ibyo yakoze bikazifashishwa ku munsi wo kumenya abatsinze.

Urban Boys22 nibo bari bamaze kwiyandikisha

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Urban Boyz,ngo kugeza ubu hari hamaze kwiyandikisha abantu 22 gusa ngo imiryango iracyakinguye mu gihe cy’ukwezi biyongeje mu gihe umuntu ushaka guhatanira aya mahirwe agomba kuba yujuje ibi bikurikira: Kuba afite impano yo kuririmba; Kuba afite ibumuranga, Kuba azi gusoma no kwandika, agomba kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyarwandakazi. Abazatsinda muri iri rushanwa bazahembwa ku buryo bukurikira: Uwa mbere uzegukana iri rushanwa azakorana na Urban Record Label mu gihe kingana n’umwaka umwe; Uwa kabiri azakorerwa indirimbo ebyiri muri Urban Record Label, Uwa Gatatu azakorerwa indirimbo imwe muri Urban Record Label.

Urban Boys yateguye irushanwa ryo gushakisha abahanzi bazafashwa na ‘Urban Record Label’Urban Boys na Producer wabo muri Urban Record

Mu guhitamo indirimbo yahize izindi hazifashishwa inararibonye muri muzika ndetse n’itangazamakuru rizaba rihari. Uwiyandikisha muri iri rushanwa yitwaza ibihumbi 20 by'amafaranga y'u Rwanda (20,000Frw). Kwiyandikisha muri iki gikorwa bitangira saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uwiyandikisha wese asabwa kugenda yiteguye kuririmba kugira ngo basuzume impano ye.

REBA HANO UKO URBAN BOYS BATANGAZA KO BAHINDUYE ITARIKI IZARANGIRIRAHO IRUSHANWA BATEGUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Byiza cyne kbs dufite icyizere cya music nyarwanda kbs courge kuri Urban Boyz
  • Migambi Fabien5 years ago
    hahaha, ngo kwiyandikisha byongerewe igihe? yabaye se amafaranga mwifuzaga kubibona mo muri kuyabura! Ayinyaaaaaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND