RFL
Kigali

Irushanwa rya "I'm the future" rizahemba uzaryegukana miliyoni 15 rigiye gusubukurwa, abahanzi berekeje mu mwiherero

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/12/2018 19:53
0


"I'm the future" ni irushanwa ryatangiye mu Rwanda muri Kemana 2017, riza gusubikwa nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda hashakishwa abanyempano barimo uwatsindira miliyoni 15 ku muntu uzabasha gutsinda iri rushwanwa. Kuri ubu ryamaze gusubukurwa.



Kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018 ni bwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru cyo gutangaza ko nyuma y'igihe iri rushanwa risubitswe kuri ubu rigiye gusubukurwa ndetse abahanzi bamaze gutoranywa bari bitabiriye bagiye kwerekeza mu mwiherero utangira kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018, ukaba ugomba kubera muri Excella ku Kimironko.

Uyu mwiherero uzarangira tariki 29 Ukuboza 2018 ariwo munsi wa nyuma w'irushanwa mu birori bizabera muri Camp Kigali uzatsinda akegukana miliyoni 15 z'amanyarwanda mu gihe uwa kabiri azahabwa miliyoni 7. Aba bombi bazahabwa amasezerano y'imyaka ibiri bafashwa n'inzu ya Future Record. Iri rushanwa ngarukamwaka abaritegura babwiye abanyamakuru ko ryari ryahagaze ku mpamvu zitabaturukaho cyane ko bari basabwe kuba barihagaritse ngo bajye barikora mu biruhuko bikuru bityo kuri ubu bakaba ari bwo barisubukuye.

I'M THE FUTURE

Uzegukana iri rushanwa azahembwa bishimishije

Umwiherero uzavamo utsinda ugiye kujyamo abahanzi 38 batoranyijwe muri site zari mu turere twose tw'igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND