RFL
Kigali

AHF Rwanda na Vast pro bateguye ku nshuro ya mbere irushanwa ryo kubyina, uzatsinda azahembwa Miliyoni

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/01/2018 10:47
0


AHF Rwanda ifatanyije na Vast pro bateguye irushanwa ryo kubyina ryiswe National street dance competition, irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, rikazabera mu Ntara zose z'igihugu, uzaryegukana akazahabwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.



Vast pro ni kompanyi itegura ibirori bitandukanye bishingiye ku buhanzi ikaba ifitanye imikoranire na 'Rwanda performing Arts federation'. Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Aaron Niyomwungeri ushinzwe itangazamakuru muri iyi kompanyi ya Vast pro, yavuze ko kuri iyi nshuro iri rushanwa rizagera mu ntara zose n'umujyi wa Kigali aho ab'Iburasirazuba bazahurira mu karere ka Kayonza, taliki 13/01/2018,  Iburengerazuba bagahurira i Rubavu, taliki 20/01/2018, mu Majyaruguru bagahurira mu karere ka Musanze taliki 21/01/2018,  Amajyepfo bagahurira i Huye taliki 28/01/2018, Umujyi wa Kigali bagahura taliki ya 03-04/02/2018. 

Aaron

Aaron Niyomwungeri ushinzwe itangazamakuru muri Vast pro

Aaron Niyomwungeri yakomeje atubwira ko iyi nshuro irushanwa barihaye insanganyamatsiko igira iti "Byina uko ushaka ariko wibuka ko ubuzima bwawe buri mu biganza byawe" ahahurijwe abantu benshi AHF Rwanda ikazajya ihatangira ubutumwa ku rubyiruko harimo kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA, kurwanya inda zitateguwe no kwisiramuza ku bushake.

Amatsinda yifuza kwitabira iri rushanwa aziyandikisha bitarenze taliki ya 8 Mutarama 2018 amarushanwa atangire taliki ya 13 Mutarama 2018 azasozwe taliki ya 14 Gashyantare 2018 mu birori bizabera mu Mujyi wa Rubavu aho itsinda rizatsinda rizahembwa million imwe y'amafaranga y'u Rwanda. Abafite amatsinda abyina, bose bemerewe kwiyandikisha ku buntu baciye kuri email rwstreetdance@gmail.com cyangwa se bagahabwa ubusobanuro bahamagaye iyi nimero ya telefone; 0780506060 cyangwa 0780614322

Irushanwa ryo kubyina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND