RFL
Kigali

Irene Uwoya Oprah, mama we ndetse n’umwana wa Katauti mu nzira baza mu Rwanda kunamira Katauti

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/11/2017 10:55
1


Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana bitunguranye mu ijoro ryo ku wa kaniri rishyira ku wa gatatu ndetse arara ashyinguwe bitewe n’imyemerere y’idini rya islam yasengeragamo. Byatumye uwari umugore we Oprah atitabira imihango yo kumusezeraho ariko ubu noneho agiye kuza mu Rwanda



Ubwo Ndikumana Hamad Katauti yashyingurwaga benshi mu bariyo bari biteze kubona  uwari umufasha we Irene Uwoya Oprah ndetse n’umwana babyaranye kuba bari kuza mu Rwanda gushyingura nyakwigendera ariko byarangiye bose bataje. Nyuma y'imihango yo guhsyingura Katauti, umwe mu babanaga nawe akaba n'umuvandimwe we witwa Sule yabwiye Inyarwanda.com ko abagombaga kuza bavuye muri Tanzania ari mama wa Oprah ndetse n’umwana bagombaga kuza gushyingura icyakora kubera ibibazo by’ibyangombwa ntibyakunda

oprahUmubyeyi wa Oprah yarari mu gahinda igihe bakoraga ikiriyo cya Katauti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 17 Ugushyingo, Sule yabwiye Inyarwanda.Com ko yavuganye na Oprah amwemerera ko ari buze mu Rwanda azanye na Krish  (umwana yabyaranye na Katauti) ndetse na mama we (wa Oprah).

Sule yagize ati” Bampamagaye bambwiye ko bagiye kuza mu Rwanda, bari mu byo gushaka itike y’indege isaha bagerera mu Rwanda ndaza kuyibamenyesha. Gusa ni kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017.” Sule yongeyeho ko yavuganye na buri umwe yaba Oprah ndetse na Mama we bamwemerera ko bari buze kunamira Ndikumana Hamandi Katauti Oprah n'umwana yabyaranye na Katauti bagiye kuza mu Rwanda kunamira Ndikumana Hamad Katauti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    YASHIMISHIJE ABAFANA N IGIHUGU MURI RUSANGE NIYIGENDERE





Inyarwanda BACKGROUND