RFL
Kigali

Iratwibuka Salome yashyize hanze indirimbo y’agakiza yise ‘Nzakwitura iki’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2018 21:05
0


Umukobwa witwa Iratwibuka Marie Salome yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Nzakwitura iki’ igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 14 (3min:14’). Ni indirimbo yakubiyemo ubutumwa bwo gushima Yezu/Yesu ashingiye kubyo yamukoreye.



Iyi ndirimbo nshya ‘Nzakwitura iki’ ije ikurikira iyo yakoranye na Fratili Jack Marius bise ‘Mu nzu yawe’.  Mu kiganiro na NYARWANDA yavuze ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto muri korali y’abana. Salome yavutse kuya 12 Ugushyingo 1996, amashuri yisumbuye yayize muri G.S Byimana, ubu yiga amategeko muri Kaminuza y’Abalayiki ya Kigali (UNILAK).

Avuga ko mu mashuri yisumbuye yari umwe mu baririmbaga muri korali y’ikigo. Aha ni ho yavuye akomeza urugendo rwe rw’umuziki muri Chorale de Kigali yo muri Paruwase St Michel, anaririmba kandi muri Korali Misercode ibarizwa ku Kicukiro.

Salome washyize hanze indirimbo 'Nzakwitura iki'

Uyu mukobwa kandi yagaragaye mu gitaramo cya Chorale de Kigali muri 2017, aho yaririmbanye n’abana indirimbo yitwa ‘When a child is born’. Iyi ndirimbo nshya ‘Nzakwitura iki’ amanota yayo yanditswe na Oretse, amajwi yayo atunganywa na Emmy, amashusho yatunganyijwe na Aime Pride mu nzu ikora imiziki Universal Record.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NZAKWITURA IKI' YA SALOME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND