Ni iminsi mike yari ishize aba bahanzi babiri batangaje ko bakoranye indirimbo ndetse bararikira abakunzi babo kwitega iyi ndirimbo, nyuma y’amasaha 48 gusa aba bahanzi batangaje ibi kuri ubu Irakoze Hope wo mu itsinda rya 3 Hills na Butera Knowless bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “Inch'Allah”.
Irakoze Hope amaze gushyira hanze iyi ndirimbo mu gihe nyamara abakunzi ba muzika bari bataramara iminsi myinshi bibaza ku mikorere y’itsinda rya 3 Hills cyane ko na Eric Mucyo yari afite indi ndirimbo yari aherutse guhyira hanze ‘Umwali’, uyu ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yabwiye Inyarwanda.com ko nubwo 3 Hills ari itsinda ahuriyemo na mugenzi we Irakoze Hope ariko buri wese ashobora kwikorera indirimbo ku giti cye.
Iyi ndirimbo nshya ni iya Irakoze Hope
Iyi ndirimbo nshya “Inch'Allah”ya Irakoze Hope na Butera Knowless ibaye iya kabiri uyu muhanzikazi wo muri Kina Music akoranye nundi muhanzi nyuma yuko akoranye indirimbo na Passy wahoze mu itsinda rya TNP uyu bakoranye indirimbo yitwa ‘mbaye wowe’ izi zose zikaba zifite umwihariko wuko zakorewe muri Kina Music.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO YA IRAKOZE HOPE NA BUTERA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO