RFL
Kigali

Inzu zitunganya umuziki zasamiye hejuru igitekerezo cya Blac Chyna ushaka kuba Nick Minaj wa kabiri

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:4/08/2017 14:07
0


Umunyamideli Blac Chyna nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Nick Minaj,yatangaje ko ashaka kuba Nick Minaji wa kabiri.Aya ni amakuru yakiriwe neza na ba nyir’inzu zitandukanya umuziki bamubwira ko bakeneye ko yakorana nabo.



Amakuru ikinyamakuru TMZ ari na cyo dukesha iyi nkuru gikesha abantu ba hafi kuri Blac Chyna bavuze ko uyu mugore agiye kwinjira mu bijyanye n’umuziki kandi ko hari indirimbo zimwe na zimwe yamaze gufata amajwi muri studio.Uyu munyamideli ngo azajya yibanda ku njyana ya rap,ubusizi n’imbyino gakondo.

black chyna

Nick Minaj ari kumwe na Black Chyna(iburyo) wifuza kuba nka we muri muzika.

Blac Chyna ngo yaba abona Nick Minaj nk’umuntu mwiza wo kwigiraho kandi ko bishoboka ko mu minsi iri imbere yagirana amasezerano n’imwe mu nzu zitunganya umuziki.Ni nyuma yaho uyu mugore agaragaye kenshi ari kumwe n’inzu zitunganya umuziki zo mu mujyi wa Los Angeles nka Capital Records.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND